Ubuyobozi bw’Akarere buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ihohoterwa ririri mu miryango by’umwihariko irishingiye ku gitsina ryibasira cyane abana b’abakobwa batari bageza imyaka y’ubukure.
Icyegeranyo cyerekana ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, kuva 2020 kugera ubu abagera kuri 400 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gutsina no ku mubiri.
Abagera kuri 393 b’igitsina gore bakorewe ihohoterwa, naho abagabo 48 na bo bararikorewe.
Mu twavuze haruguru, abagera ku 178 b’igitsina gore bakorewe ihohotera bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure, ndetse na 27 b’igitsina gabo bari munsi y’iyo myaka 18.
Ihohotera rikorerwa mu muryango rigira ingaruka zirimo kureka ishuri, kubaka ingo igihe kitageze.
Kuva Covid-19 itangiye kumvuikana mu Rwanda ngo nibwo imibare y’ihohotera yakomeje kwiyongera. Ubuyobozi burasaba inzego zitandukanye gufatanya kurandura ikibazo cy’ihohoterwa muri aka Karere.
Imibare igaragaza ko 249 b’igitsina gore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na 11 b’igitsina gabo bahohotewe muri urwo rwego.
Abagera kuri 146 b’igitsina gore bakorewe ihihotera ribabaza umubiri, na 36 b’igitsina gabo. Iri hohotera akenshi usanga naryo rifitanye isano n’irishingiye ku gitsina.
Abakobwa b’abangavu batewe inda bagera kuri 248 bari munsi y’imyaka 21, muri bo 92 bari munsi y’imyaka 18, abagera kuri 18 baracyatwite ntibarabyara.
- Advertisement -
Inzego z’ibanze zikomeje gushaka umuti w’ikibazo, zigasaba ubufatanye no kudahishirana ngo abahohotera abana b’abakobwa by’umwihariko bakabatera inda ngo bagaragare bahanwe.
Muri Gicumbi abakobwa 52 banze kwerekana ababateye inda. Abakobwa 53 bavuye mu mashuri kubera ikibazo cyo guterwa inda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mujawamariya Elisabet mu kiganiro na Radio Ishingiro ikorera muri i Gicumbi, avuga ko hari n’abagabo bakoreye ihohotera abana bari munsi y’imyaka 10, gusa muri bo abagera ku 106 bagejejwe mu Bushinjacyaha, abandi na bo bari mu Bugenzacyaha.
Agira ati: ”Dufite n’ikibazo gikomeye cyane cy’abantu bari gusambanya abana bari munsi y’imyaka 10, abagera ku 193 bakoreye ihohoterwa ni abana batarageza imyaka 10.”
Uwamurera Olive ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore muri aka Karere, avuga ko mu myanzuro biyemeje harimo no gushaka abitwa “Parrain” na “Marraine” (ababyeyi bashinzwe abana) muri buri Mudugudu, ngo bafatanye gushakira hamwe umuti w’ikibazo gihari.
Ubuyobozi bw’Akarere busaba inzego zitandukanye kutitana ba mwana, ahubwo bagafatanya gushakira hamwe umuti w’ikibazo, haba ku miryango y’abana, inzego z’ibanze, imiryango itegamiye kuri Leta, bose hamwe bagafatanya kubyereka ubutabera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi