Guma mu Rugo yavuyeho ariko Covid-19 ntiyarangiye -Min Gatabazi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko mu gufata icyemezo cyo gukuraho gahunda  Guma mu Rugo bitashingiwe ku kuba icyorezo cyitakigaragara mu gihugu ahubwo byashingiwe ku kurengera ubukungu  bw’Igihugu.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga2021, ubwo yari kumwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, basobanura ibyemezo by’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyimazemo iminsi ivuyeho.

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko  kuba Uturere 8 n’Umujyi wa Kigari twakuriweho gahunda ya Guma mu Rugo bidasobanuye ko indwara itakiri mu gihugu ko ahubwo hari hagamijwe kurengera ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati “Guma mu Rugo kuyivanaho, si ukuvuga ko icyorezo cyashize, si ukuvuga ko indwara itagihari, si ukuvuga ko abantu badashobora kwanduzanya, hari izindi mbaraga ziba sishobora kuzamo z’ubukungu kugira ngo abantu bashobore gukomeza gukora no kubaho.”

Yakomeje agira ati “Dushobora kugira uburwayi ariko igihe kiragera hakagira ibyoroshywamo kugira ngo ubukungu bukomere.”

Minisititiri Gatabazi yaburiye abantu ko kuba ingamba zo kwirinda Coronavirus zorohejwe  atari umwanya wo gukora ingendo zitari ngombwa.

Yagize ati “Ndagira ngo mbonereho umwanya wo kubwira abaturage niba bafunguye ni ukugira ukomeze gukora cya gikorwa gituma ubukungu bukomeza kubaho ,ni ukugira ngo ukore cya kindi cya ngombwa koko.”

- Advertisement -

Niba ari ugucuruza, niba ari ukujyana ikintu ku isoko ariko gufungura ntabwo ari ukujya gusurana. Turafunguye kugira ngo abantu bakore ingendo za ngombwa ariko zigamije iterambere ry’ubukungu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  yashimye imyitwarire y’Abatutage  mu minsi 15 yari yarashyiriweho Umujyi wa Kigali no mu Tturere 8  avuga ko kandi igomba gukomeza.

Ati “Abaturage bagerageje  uko bashoboye nubwo harimo abatarabyubahirije rwose. Ariko igipimo cyo kiragaragaza impinduka  kandi ibipimo by’ubuzima nibyo biba bivuga kurusha amagambo asanzwe. Rero imyitwarire ni myiza ariko ni ikomeza.”

Inama y’Abaminisitiri  yateranye ku wa 14 Nyakanga yashyize Umujyi wa Kigali n’Uturere 8 tugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus muri gahunda ya Guma mu Rugo,  ndetse  ku wa  17 Nyakanga 2021 ishyirwa mu bikorwa  kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

Utwo Turere 8 tuvuye muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro n’Umujyi wa Kigali.

Guverinoma y’u Rwanda  kuwa 25 Nyakanga 2021 nabwo yatangaje ishyizeho iminsi itanu igeza ku wa 31 Nyakanga 2021 kubera imibare y’abandura yari yiyongereye ndetse nyuma yaho  imwe mu Mirenge yo mu gihugu ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwandu bukabije bwagaragaraga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW

#Rwanda #MINALOC #GatabaziJeanMarieVianney #Covid19