Ingabo za Leta ya Afghanistan zataye urugamba zikizwa n’amaguru

Nibura abasirikare 1,000 bo mu ngabo za Leta ya Afghanistan bahungiye ku gihugu gituranyi cya Tajikistan nyuma yo kumara umwanya munini zihanganye n’inyeshyamba z’aba- Taliban.

Aba-Talibans bumvikanye na America ko ikura ingabo zayo muri Afghanistan hanyuma na bo ntibakorane na al-Qaida

Bariya basirikare bambutse umupaka kugira ngo “bakize ubuzima bwabo” nk’uko bikubiye mu itangazo abarinda imipaka mu gihugu cya Tajikistan basohoye.

Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta ya Afghanistan zihanganye n’aba- Taliban bakomeje kugenda bigarurira ibice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Majyaruguru.

Kubura kw’imirwano byakajije umurego nyuma y’uko ingabo z’amahanga ziyobowe na America n’umuryango wa Nato/OTAN zisoje ubutumwa bumaze imyaka 20 muri kiriya gihugu.

Ingabo z’amahanga zikiri muri Afghanistan zihaye itariki ntarengwa y’ukwezi kwa Nzeri 2021 zikaba zavuye muri kiriya gihugu, gusa hari ubwoba ko igirikare cya Leta kizasenyuka.

Mu masezerano aba-Taliban bagiranye na America, ndetse n’inshuti zayo za Nato bumvikanye ko ingabo zabo zizava ku butaka bwa Afghanistan ariko aba-Taliban bagakumira ko umutwe wa kisilamu wa al-Qaeda ugira ibirindiro ubutaka bigararuriye.

Aba- Taliban ariko ntabwo bemeye guhagarika intambara barwana n’ingabo za Leta ya  Afghanistan, ndetse ubu bivugwa ko ari bo bagenzura 1/3 cy’ubuso bw’igihugu.

Ni ku nshuro ya gatatu ingabo za Leta zibona ko urugamba rwambikanye hagati yazo n’aba-Taliban zikaruka amaguru zikayabangira ingata zerekeza muri Tajikistan.

Muri rusange abasirikare 1,600 ba Afghanistan bambutse umupaka bahungira muri Tajikistan.

- Advertisement -

Abanyuma muri izi ngabo za Leta bambutse kuri uyu wa Mbere nyuma y’imirwano yabahanganishije n’inyeshyamba mu gicuku, amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano muri Tajikistan zabibwe ibiro ntaramakuru bya Leta, Khovar.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW