Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zarashe ku nyeshyamba “zicamo bamwe”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imirwano yabaye ku wa Kabiri ubwo ingabo z’u Rwanda zari mu kazi ko gucunga umutekano mu masaha ya kare mu gitondo ahitwa Afungi ku rugomero rutanga ingufu za gas ariko rwabaye ruhagaze gukora, mu ishyamba ryegereye agace ka Palma nibwo zasakiranye n’inyeshyamba mu cyaro cy’ahitwa Quionga.

Tariki 09 Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwohereje abasirikare 1000 n’Abapolisi muri Mozambique

Umwe mu bavuganye na Daily Maverick yagize ati “Ubwo inyeshyamba zahungiraga ku mupaka wa Tanzania, abagera kuri 30 bishwe n’ingabo z’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zakomeje gucunga umutekano mu gace ka Afungi.”

Uyu bise umusesenguzi mu bya gisirikare niko yababwiye.

Amakuru yizewe Umuseke ufite ni uko koko imirwano yabaye, gusa imibare y’abapfuye nta rwego rwa gisirikare haba ku ruhande rwa Mozambique no ku ruhande rw’u Rwanda rurayemeza.

Uriya musesenguzi mu bya gisirikare yakomeje abwira Daily Maverick ko inyeshyamba zagabye ibitero bitandukanye ku baturage b’abasivile mu gace ka Muidumbe, mu byaro by’ahitwa Nampanha na Mandava, byabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Daily Maverick dukesha iyi nkuru kivuga ko ku wa Kabiri ingabo za Mozambique zabashije kurokora ubuzima bw’Umupolote ubwo indege yarimo yagwaga mu gace ka Mocímboa da Praia, kagenzurwa n’inyeshyamba kuva muri Kanama 2020.

Iriya ndege ya Sosiyete y’ubwikorezi ikorera Afungi, yatangiye guta icyerekezo iri mu kirere cya Mocímboa da Praia.

Umupilote wayo ngo yabashije kuyigusha ku butaka, nyuma ingabo za Leta zikoresheje kajugujugu zagerageje kuba zatwara iyo ndege ariko biranga zihitamo gusiga ziyangije.

- Advertisement -

Daily Maverick kivuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ingabo za Mozambique zagabye ibitero ku nyeshyamba mu gace ka Saba Saba, ku rubibi rw’Uturere twa Mocímboa da Praia na Muidumbe.

Kare cyane mu gitondo ku wa Kabiri kandi ingabo za Leta zakoresheje intwaro zikomeye zigaba igitero ku gace ka Mitope mu Karere ka Mocímboa da Praia.

Uretse ingabo z’u Rwanda ziri ahitwa Afungi izindi ziri mu Mujyi wa Nangade, muri Palma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

#Rwanda #RDF #Mozambique