Irondo ryafashe umugabo ukekwaho kwica umwana we “ngo atamuvamo kuko yari yibye ihene” 

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica umwana we w’imyaka 10 agatoroka.

Ni icyaha cyabereye mu Murenge wa Mutenderi, mu Kagari ka Kibare mu Mudugudu wa Rwakaza ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yibye ihe ajya kugurisha mu isoko rya Sake, ariko abanza kwica umwana we ngo atazamuvamo ahita acika ubwo.

Ibyo bikimara kuba, abaturage batanze amakuru ku nzego z’umutekano maze hakurikiyeho igikorwa cyo kumushakisha, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 09 Nyakanga 2021 nibwo yafatiwe mu Mudugudu wa Iramiro, mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama, afashwe n’abanyerondo bari mu kazi.

Hari amakuru avuga ko iyo hene uwo mugabo yibye ari iy’umwe mu babyeyi be cyane ko umwana we yarerwaga na Nyirakuru.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abatura, Kirenga Providence yahamirije Umuseke ko uyu mugabo yafashwe.

Kirenga yavuze ko yatawe muri yombi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego zose zishinzwe umutekano.

Ati “Twafatanyije n’abaturage tugaragaza amafooto ye habaho gutanga amakuru ku bashinzwe umutekano, abaturage bose ndetse n’abashinzwe irondo. Ni uwo mu Murenge wa Mutenderi, afatirwa mu Murenge wa Jarama n’abanyerondo bari mu kazi.”

Kirenga yavuze ko abantu bakwiye gufatanya bakareba hakiri kare abantu bafite imyitwarire iteye inkeke muri sosiyete.

- Advertisement -

Yagize ati “Ntabwo bikwiye ko umuntu yakwihekura kugeza ubwo arutisha umwana yabyaye itungo. Nta kintu icyo ari cyo cyose cyatuma agisimbuza ubuzima bw’umuntu. Abantu bakwiye gukomeza gufatanya bakareba abantu bafite imyitwarire iteye inkeke bakabakurikirana hakiri kare.”

Uyu mugabo afungiye kuri RIB  sitasiyo  ya Jarama kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Ngoma #RIB #RNP