Ishuri ryahagaritse kugaburira abanyeshuri bitegura ibizami bya Leta barifitiye umwenda

Nyabihu: Abanyeshuri biga mu mwaka w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Kibihekane TVET School riherereye mu Karere ka Nyabihu bitegura gukora ikizamini cya Leta bavuze ko bamaze iminsi ibiri barimwe amafunguro ubuyobozi bw’ikigo bubabwira ko bafite umwenda.

Ishuri rya Kibihekane TVET School riherereye mu Karere

Abaganiriye na Tv1 bavuze ko inzara igiye kubahitana batarakora ikizamini bazira kuba batarishyura amafaranga y’ishuri.

Umwe yagize ati “Tugiye kumara iminsi ibiri tutarya kandi turi kwitegura ikizami, ubwo se wakwiga?”

Undi yagize ati “Turi kwimwa ibiryo amanywa na nijoro, abanyeshuri ubona ubu barashonje. Ejo twarabwiriwe na mu gitondo batwimye igikoma ngo ntabwo twishyuye.”

Aba banyeshuri bavuze ko babwiwe kujya gushaka amafunguro hanze  y’ikigo bagasanga hari  impungenge z’uko bashobora  kurwara icyorezo cya Coronavirus.

Barasaba ko bahabwa amafunguro hanyuma amafaranga bafitiye ikigo bakazayishyura bagarutse kwishyura impamyabumenyi zabo.

Hari uwagize ati “Baratubwira ngo tujye mu isantere aho tutemerewe kujya kubera ubwirinzi bwa Coronavirus, ngo tujye gushakayo ibyo kurya. Ubwo turajya mu baturage bafite Coronavirus ubwo ubwirinzi tuzaba dufite ni ubuhe?”

Undi yagize ati “Banyohereza mu isantere kandi hagaragayemo Coronavirus, hirirwamo Abapolisi, bashobora kunjyana mu kigo gifungirwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) kandi ku itariki 20 Nyakanga mfite ikizami.”

Umuyobozi w’ishuri, Rusaro Julie ahakana ibyo kwicisha inzara abanyeshuri, akavuga ko bafata amafunguro nk’uko bisanzwe .

- Advertisement -

Yagize ati “Nta kibazo gihari abana bararya bose, iyo hari ikibazo cy’amafaranga tuvugana n’ababyeyi. Abana ntabwo ari bo bashaka amafaranga, bose turabatekera,  bararya. Ababyeyi ni bo tuvugana na bo, kandi ababyeyi batubwiye igihe bazishyurira.”

Umuyobozi Ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu, Vumera Bosco, yabwiiye Umuseke ko iki kibazo bakimenye kandi Akarere kagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Abiga baba mu kigo ubundi nta munyeshuri uba ugomba kurira hanze, umunyeshuri waba atishyuye ikigo kivugana n’umubyeyi. Ubundi umunyeshuri ntacyo agomba kubazwa muri ibyo byose. Ubwo rero turagikurikirana kandi kigomba gukemuka.”

Biteganyijwe ko tariki ya 20 Nyakanga 2021 abanyeshuri biga icyiciro rusange (mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye) ndetse n’abiga mu  mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bazatangira gukora ibizami bya Leta bisoza umwaka wa 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Nyabihu #MINEDUC #REB