Nyarugenge: Abasore n’inkumi bagera kuri barindwi bafatiwe mu Kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Aba bose uko ari barindwi barimo abasore batatu n’inkumi eshatu, na nyiri akabari bafashwe ku wa 3 Nyakanga ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, Dasso, Police n’irondo ry’umwuga, mu bugenzuzi bwo kureba ko abaturage bubahiriza gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yabwiye Umuseke ko abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza kuko kutabikora bibagiraho ingaruka ndetse n’Igihugu muri rusange.
Ati “Icyo bagomba gukora ni uko bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu yo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.
Mu rugamba turimo kurwana rwo kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe, umuturage ni we ufite uruhare rwo kugena igihe tuzasubirira mu buzima busanzwe kugira ngo ibindi bikorwa byose bisubukurwe.”
Yakomeje agira ati “Igihe cyose azarenga kuri ayo mabwiriza ubwo ubuyobozi bizaba ngombwa ko bufata ingamba n’ibyemezo birimo n’ibihano. Bazabihanirwa kandi bizadindiza iterambere ryabo n’Igihugu ariko ntibizabura kugira ingaruka kuko kurenga ku mabwiriza bishobora gutuma igihugu cyijya muri Guma mu Rugo ya burundu. Niyo mpamvu tugomba gufata ibyemezo kuri buri wese uzanyuranya n’aya mabwiriza.”
Aba bafashwe mu gihe ku munsi w’ejo nabwo mu Mujyi rwagati mu nyubako y’ubucuruzi izwi nko ku Iposita, Akarere ka Nyarugenge kahafunze ubwo kakoraga igenzura kagasanga abahakorera n’abahagenda batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Mu mabwiriza mashya aheruka gutangazwa ku wa Kabiri 29 Kamena agashyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali, no mu Turere 8 twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana utubari dukomeza gufungwa, gusa resitora zo zikazajya zitanga serivisi ku muntu utahana ibyo akeneye (Take away).
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW