Inkoni y’Abanyerondo ikubita abaturage izavunwa na nde? MINALOC ntishyigikiye gukubita

Kigali:  Abanyerondo bakorera mu Mujyi wa Kigali bakomeje kunengwa imyitwarire yabo mibi y’uburyo bakubita abaturage ndetse rimwe na rimwe abahohotewe bikabasigira ubumuga.

Abanyerondo bashyiriweho gukumira ibyaha bitaraba no gucunga umutekano

Abanyarwanda baciye umugati bagira bati “Iby’ihaha birushya ihambira..” Barongeye bati “Karushya Isaba.” Iyi mvugo kenshi bakunze kuyikoresha mu gihe babona abantu bagiriwe icyizere bagahabwa imirimo ahantu runaka ariko bagatangira kwica inshingano zabo nkana.

Ibi niko bimeze ku rwego rw’Irondo ry’umwuga kuko rwagiyeho rufite inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage mu Mudugudu hagamijwe gushaka amakuru y’ibyangiza umutekano kandi agatangirwa ku gihe, gukumira ibyaha bitaraba, gutabara byihuse aho biri ngombwa ndetse no kunganira izindi nzego zishinzwe umutekano, ariko bamwe muri bo batangira gutandukira.

Bagishyirwaho bahawe byose birimo impuzankano zibatandukanya n’abaturage ndetse bemererwa kujya bahabwa umusanzu uba wakusanyijwe mu Mudugudu hagendewe ku byiciro by’Ubudehe, aho umuturage ufite ubushobozi buke buri kwezi asabwa kwishyura Frw 500 y’umutekano, kugera kuri Frw 5000 ku muntu wifite.

Ayo mafaranga arakusanywa maze umunyerondo agahabwa 80% byayo, 15% akagurwa ibikoresho, naho andi angana na 5% agasubizwa mu rwego rw’Umudugudu.

Ariko ibyo byose Abanyerondo basa n’ababyirengagije, hatangira kunvikana inkuru zabo zo gukubita abaturage.

Niba utuye i Kigali, si ubwa mbere izina Abanyerondo rije mu matwi yawe. Ni urwego rukunze kuvugwa cyane mu Itangazamakuru ahanini rushinjwa gusagarira rubanda. Gusa ibyo bikorwa ndetse na zimwe mu nzego z’ibanze zishinzwe kubareberera aho zirebera umuturage ahutazwa.

 

Byakwitwa ko se COVID-19 yabigezemo uruhare?

- Advertisement -

Ubusanzwe inkuru z’Abanyerondo n’abaturage bahohoterwa zaravuzwe ariko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na Coronavirus zarushijeho. Abaturage bakunze kumvikana bavuga ko basagarirwa cyane, nyamara ubuyobozi bw’ibanze ntibugire icyo bukora.

Niyonsenga Innocent utuye mu Mudugudu wa Iriba mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro yahondaguwe n’Abanyerondo 6 batwara n’umupangayi we mu kigo cy’inzererezi Kwa Kabuga i Gikondo.

Niyonsenga Innocent avuga ko yakubiswe agirwa intere n’abanyerondo ku wa 01 Nyakanga 2021, ubwo yari ahamagawe n’umucuruzi ukodesha inzu ye ngo amwishyure amafaranga y’ubukode.

Ubwo yatahaga ngo yahuye n’uruva gusenya kuko yakirijwe inshyi n’imigeri n’abanyerondo bageze kuri 6 baje guhita bafata wa mucuruzi bamutwara mu nzererezi asiga iduka rifunguye “bamwe mu banyerondo banasahura ibicuruzwa bye.”

Yavuze ko yaje gutabarwa n’abaturage bumvaga ataka abona kurekurwa. Niyonsenga yavuze  ko gukubitwa n’Abanyerondo byamusigiye ubumuga bukomeye.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Nsengiyumva Vincent yavuze  ko ibivugwa ko uyu musaza Niyonsenga Innocent yakubiswe n’irondo atari abizi ndetse ko yatanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

 

Abanyerondo bakubise umwana wa Murekatete Espérance bamumena umutwe!

Murekatete Espérance  utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro na we  yabwiye TV1  ko abanyerondo bo muri ako gace bakubise umuhungu we bamuziza kuba atari mu rugo kandi amasaha yo kugerayo yageze, gusa uwo mwana yari ku irembo iwabo.

Yagize ati “Umwana bamukubise inkoni yabo, avira imbere. Ku Bitaro bya Masaka bamaranye Ibyumweru bibiri banyohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ngezeyo bati “ntitwamutindana dufite abarwayi benshi”. Mujyana i Kanombe bamubaga umutwe barawumanyura nk’umanyura idegede.”

Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu we ari umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yiteguraga gukora ikizamini ariko ayo mahirwe ayavukijwe n’inkoni y’Abanyerondo!

Murekatete yavuze ko nta butabera yahawe ndetse ko n’abanyerondo bamukubitiye umwana bakiri mu kazi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, (MINALOC), Havugimana Joseph Curio yabwiye Umuseke ko nta muntu n’umwe wemerewe guhohotera umuturage bityo ko afite uburenganzira bwo gutanga ikirego mu nzego zisumbuye.

Yagize ati “Niba hari umuturage utubahirije ikintu runaka, haba hari amategeko yo kumuhana ariko utamukubise cyangwa utamuhutaje. Yaba abanyerondo cyangwa undi Muyobozi wabikora amenye ko ari kunyuranya n’inshingano afite kandi na we amenye ko agomba gukurikiranwa agahanwa.”

Havugimana akomeza agira ati “Mu gihe hari uwaguhutaje, uba ugomba kumushyikiriza inzego zisumbuyeho, ariko iyo bigeze kwitwa icyaha umuturage ashobora no kumugeza mu nzego zishinzwe gukurikirana ibyaha. Ibirebana na serivisi yabigeza ku rwego rwisumbuyeho.”

Ubusanzwe mu gutoranya abanyerondo b’umwuga hanagenderwa ku bunyangamugayo bwabo ariko umuntu akaba yakwibaza niba bamwe bagera muri urwo rwego bugatakara.

Kugira ngo haboneke  igisubizo kirambye birasaba ko inzego zose zigira uruhare mu gukumira ihohoterwa ryose rikorerwa umuturage.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #MINALOC #GatabaJMV #Kicukiro #Kigali