Kigali: Umushoramari ufite uruganda iwe mu rugo arakekwaho gukubita Abanyamakuru bari mu kazi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mico Didier usanzwe ukora ibikorwa byo gutunganya urusenda aho aba iwe mu rugo arakekwaho gukubita Abanyamakuru ba Televiziyo BTN ubwo bari mu gikorwa cyo gutara inkuru.

Umunyamakuru wa BTN TV yakubiswe acibwa ibisebe ubwo yataraga amakuru muri Kicukiro

Ibi byabaye ku wa 29 Nyakanga ubwo Abanyamakuru bari mu kazi nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko babangamiwe n’ibikorwa byo gutwika ibisigazwa by’urusenda bikabahumanya.

Ubusanzwe uyu mushoramari agura urusenda mu mirima hirya no hino mu gihugu akaza kurutunganyiriza iwe mu rugo ari naho urwo ruganda rwe rukorera mbere yo kurwohereza ku isoko mpuzamahanga.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2021, saa saba z’ijoro uwo mushoramari yatwitse ibisigazwa by’urusenda maze bihumanya abaturage, bamwe bava mu nzu barara bicaye hanze.

Ku wa 29 Nyakanga 2021, Abanyamakuru bageze mu gipangu gikoreramo urwo ruganda nyuma yo gutabazwa n’abaturage, babanza kwerekana ibyangombwa by’akazi.

Ibarushimpuhwe Kevin yabwiye UMUSEKE ko bari bafite ibikoresho by’akazi batangira kwibwira abakozi ko baje kubasura no gukorana ikiganiro. Nibwo umwe mu bakozi yagiye guhamagaza umukoresha wabo amubwira ko batewe mu gipangu.

Yagize ati “Umwe wadukinguriye, yahise ajya kubwira Boss [umukoresha], Boss mu gusohoka yaje agana aho duhagaze. Yaraje ampitaho maze yegera Elissa amukubita ibipfunsi ahita yirukanka nabwo asanga igipangu kirakinze abura aho aca, wa wundi na we wagiye kumuhamagara ahita afata urubaho rwari aho mu mbuga akurikira Elissa ngo amukubitire ku rugi, aramukwepa kuko urufunguzo yari yarurekeye mu rugi ahita afungura yirukanka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigarama, Hicumunsi Alexis yabwiye UMUSEKE ko aba Banyamakuru batazi icyo bari bagiye gukora mu rugo rw’uwo mushoramari kuko nta bikorwa asanzwe akorera iwe.

Yagize ati “Nta ruganda ruhari ni murugo iwe, nta bikorwa asanzwe ahakorera. Yagejejwe kuri RIB bari kumukurikirana ibisigaye mwayibaza.”

- Advertisement -
Bimwe mu bikoresho by’akazi by’abanyamakuru ba BTN TV byamenaguwe

Hari amakuru avugwa na bamwe mu baturage bo muri ako gace ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’uriya Murenge abeshya kuko bizwi neza ko muri ruriya rugo hatunganyirizwa urusenda ahubwo ashaka kumukingira ikibaba.

Uwo mugabo nyiri urwo rugo rurimo n’Uruganda rutunganya urusenda akimara kubona ko Elissa yasohotse yahise ahindukirana Ibarushimpuhwe amwaka micro n’ibindi bikoresho arabimenagura ndetse na telefoni yafatishaga amashusho arayimwaka.

Ubwo abakozi babwiraga uwo mushoramari  ko uwasohotse hanze ari gufata amashusho na we yahise amwirukankana amukandagirira hasi.

Ibarushimpuhwe yavuze ko ibyo bikimara kuba umuyobozi wa Polisi ya Gikondo yahageze ari kumwe n’Abapolisi. Ubwo abakozi b’uwo mushoramari batangira gusohoka umwe ku wundi.

Yavuze ko batangajwe no kubona uriya mushoramari  yarahise yihutira kujya gutanga ikirego ku Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nkaho ari we wahohotewe. Ikirego cye avuga ko yavogerewe iwe mu rugo.

Si ubwa mbere humvikana inkuru z’Abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa abafite ijambo muri sosiyete bahangana ndetse bagahohotera itangazamakuru mu gihe ritangaza ibitagenda.

Mu minsi ishize nabwo mu Karere ka Nyagatare humvikanye inkuru y’Umunyamakuru na we wakubiswe n’umuyobozi w’Umudugudu azira kuba yari mu gikorwa cyo gutara amakuru.

Umunyamakuru bamuvuruguse mu byondo ariko bamuhata inkoni

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW