Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ku wa 30 Kamena 2021, yagiye Vatican.
Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Vatican, Paul Richard Gallagher.
Baganiriye ku gukomeza kunoza umubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatulika.
Uru rugendo rubaye nyuma y’aho ku wa 28 Ugushyingo 2020, Papa Francis yagize Cardinal Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda.
Perezida Paul Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko i Vatican muri Werurwe 2017 aho yakiriwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, baganira ku mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatulika .
Ku wa 5 Ukuboza 2020, Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, yashyikirije Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, impapuro zimwemerera kuba ambasaderi udasanzwe uhagarariye u Rwanda i Vatican.
Icyo gihe nyuma yo gushyikiriza Papa Francis impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda i Vatican, Amb.Rwakazina yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin, baganira ku mibanire hagati y’impande zombi azwi nka ‘Concordat’.
Concordat ni amasezerano Vatican igirana n’ikindi gihugu agamije kunoza umubano wa Kiliziya Gatolika n’ibindi bikorwa bibyara inyungu bishamikiyeho.
Leta y’u Rwanda yakunze gushinja Kiliziya Gatolika gukorana n’ubuyobozi bwabanje muri politiki y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW