Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Joe Biden yasabye Leta zose guha amadorari 100$ ku bantu bari bwemere ku bushake guhabwa urukingo rwa Covid-19 kubera ubwandu bukomeje kwiyongera.
Perezida Biden, ibi yabivugiye muri White House, kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, ubwo yagarukaga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, cyane cyane ubwoko bushya bwa Delta bukomeje kwiyongera muri iki gihugu.
Ati “Izi ngamba nshya ni ukubera ubwoko bushya bwa Delta bukomeje kwiyongera, kandi byagaragaye ko kibasira cyane abatarahabwa urukingo. Abantu barimo gupfa kandi hazakomeza gupfa n’abatakagombye gupfa.”
Perezida Biden yongeyeho ko uko Abanyamerika bikingiza ku bwinshi bizaba inyungu kuri America.
Mu gihe abaturage bemera ku bushake kwikigiza bazajya bahongwa agera ku madorari 100 ($) kuri buri muntu, abakozi ba Leta bo bategetswe kwikingiza Covid-19, ariko abakozi batazemera kwikingiza ntabwo bazajya birukanwa mu kazi, ahubwo bazajya basabwa kwipimisha iki cyorezo banategekwe kwambara agapfukamunwa.
Mu kwezi gushize kwa Kamena, byagaragaye ko muri America hafi 99% by’imfu za Covid-19 zagaragaye mu batarakingiwe.
Abafite imyaka y’ubukure bagera 70% byibura bahawe doze ya mbere y’urukingo nk’uko ikigo gishinzwe kwita ku ndwara muri America kibigaragaza (Centers for Disease Control).
Imfu za Covid-19 zimaze kongera kuzamuka muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho zimaze kugera ku bihumbi 2,000 mu cyumweru.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW