Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mme Louise Mushikiwabo yagaragaje ko Umunsi wo Kwibohora ari uwo gusubiza amaso inyuma no kurebana ubushishozi ahazaza.
Ibi yabitangaje yifatanya n’Abanyarwanda ku munsi wa Tariki 4 Nyakanga 2021, u Rwanda rwizihizaho umunsi wp Kwibohora wijihijwe ku nshuro ya 27.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri Twitter, Mme Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), yavuze ko umunsi wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 27 ari uwo kongera gusubiza amaso inyuma bigafasha Abanyarwanda gutegura imbere heza.
Yagize ati “Kwibohora 27 ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma bikadufasha kurebana ubushishozi imbere hazaza.”
Yakomeje agira ati “Ibyinshi biri imbere ntitubizi ariko icyo tuzi ni uko amaboko yabohoye u Rwanda yiyongereyemo ingufu. Nkotanyi zacu, bavunnyi batavunika Imana y’i Rwanda y’abakurambere bacu ibarinde.”
Mme Louise Mushikiwabo yatorerewe kuyobora umuryango wa Francophonie muri Mutarama 2019.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku munsi wo Kwizihiza 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite intego zo gukomeza kwagura imbibi z’igihugu hagurwa amarembo n’ubufatanye n’ibindi bihugu.
Yagize ati “Iterambere ntirigarukira mu gihugu, tugomba kurenga imbibi z’Igihugu. Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu mu Karere ndetse no ku Isi yose.”
Umunsi wo kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka. Ni itariki isobanuye byinshi ku Rwanda kuko ku wa 4 Nyakanga 1994 ni bwo Umurwa Mukuru Kigali waguye mu maboko ya RPA, ufatwa nk’umunsi w’umusozo w’urugamba rwatangiye mu 1990.
- Advertisement -
Kuri ubu u Rwanda rumaze kwiyubaka mu nguni zose haba mu burezi, ubukungu, ibikorwa remezo ndetse n’ikoranabuhanga ridasigaye.
Ibi byerekana icyerekezo cyiza cya Politiki idaheza umuturage, aho agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cye.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW