Baraturwango François wo mu Murenge wa Ndaro, mu Karere ka Ngororero ari guhigishwa nyuma yo gukubita ifuni umugore we amuziza ko yamutanze kugera mu rugo.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 06 Nyakanga 2021 ahagana saa yine z’ijoro, mu Kagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro, ubwo umugore wa Baraturwango yatahaga agasanga umugabo we yageze mu rugo batangira guterana amagambo kugeza ubwo umugabo yeguye ifuni ayimukubita mu mutwe.
Akimara gukubitwa ifuni, umugore ngo yahise ata ubwenge asa nk’upfuye ajyanwa kwa muganga, naho Baraturwango ahita atoroka akaba arimo ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru aturuka i Ndaro avuga ko uriya mugore kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga yatangiye gutora agatege.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Nzabakurikiza Alphonse avuga ko umugore wa Baraturwango yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku mitungo ari na yo bapfa.
Ati “Amakuru abana baduha n’abaturanyi ni uko umugore afite utwo yishabikira ntaheho umugabo kandi umugabo we ntagire icyo azana mu rugo, uwo mugabo kandi ngo yaba akeka ko umugore we afite abandi bagabo bamuha ibituma yimeza neza kuko ngo yiyitaho agasa neza.”
Nzabakurikiza akaba agira inama abaturage bafite ingo kurushaho gutera intambwe bakamenyekanisha ikibazo bafite mu nshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kurwanya ibyago biterwa n’amakimbirane.
Ati “Mu by’ukuri umugore yari atashye nyuma y’umugabo we nta makimbirane yandi yari yabayeho uretse ibyari bisanzwe, imiryango ikwiye kugaragaza ibibazo ifitanye mu nshuti n’abavandimwe aho binaniranye bigashyikirizwa izindi nzego kuko ingaruka zabyo ni uko habaho ibyago nk’ibyo kandi imitungo ikahahombera.”
- Advertisement -
Amakimbirane yo mu miryango amaze gufata intera ikomeye mu Rwanda aho butakwira nta nkuru y’abashakanye bicanye cyangwa babigerageje, ibintu bikomeje gutera impungenge zikomeye aho bamwe mu baturage basaba inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo bakamenya umuzi nyawo wacyo n’uko cyarandurwa burundu.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW