Ngororero: Justin Nsengimana yakoze indirimbo irwanya ibyangiza icyogogo cya Sebeya

Umuhanzi Justin Nsengimana ukomoka mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhanda nyuma yo kubona ko hari ibyangiza icyogogo cya Sebeya yakoze indirimbo ikangurira abantu kubungabunga Sebeya.

Nsengimana Justin yasabye abaturiye Sebeya kuyibyaza umusaruro batayangiza

Ni indirimbo yumvikanamo Uturere twa Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Ngororero dusanzwe dukoreramo umushinga witwa ‘Tubungabunge Icyogogo cya Sebeya’.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zo Kwibuka n’izisaba abantu kubahiriza gahunda za Leta, yavuze ko yakoze iyi ndirimbo asaba abaturiye Sebeya kuyibungabunga kugira ngo ingaruka zigera kubayituriye zigabanuke.

Yagize ati “Ariya mazi yakabaye agira akamaro ariko hari ubwo abantu bashaka gucukuramo umucanga ndetse n’amabuye y’agaciro bakabikora mu buryo butari ubwa kinyamwuga kandi birayangiza, hari ubwo abaturiye Sebeya bahinga ntibatere ibiti ku nkengero zayo imvura yagwa ugasanga irabangirije.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Avuga ko iyi ndirimbo yizeye ko izafasha buri wese uzayumva ndetse akabasha no kumenya neza akamaro ko kubungabunga Sebeya.

Justin Nsengimana yasabye ubuyobozi bw’umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, kwita kuri iyi ndirimbo kugira ngo izabafashe gukora ubukangurambaga kuri Sebeya basaba abantu kuyibungabunga haba mu Rwanda no hanze dore ko ngo agiye gusohora amashusho yayo vuba cyane.

Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya byatangijwe muri Werurwe 2019 mu Karere ka Rubavu.

- Advertisement -

Ni ibikorwa bizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga yatanzwe n’igihugu cy’u Buholandi.

Umva hano Indirimbo Tubungabunge Sebeya ya Justin Nsengimana

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW