Nyanza: Umuturage arabarwaho imisoro y’ubutaka bwaguzwe n’Akarere

Minani Innocent yabaruriwe ubutaka yishyurwa miliyoni eshanu (Frw 5 000, 000) hasigara adni miliyoni eshanu atarishyurwa kugeza ubu, yemeza ko ubutaka bwe bwaguzwe n’Akarere ka Nyanza no kugeza ubu aracyabarwaho imisoro agasaba kurenganurwa.

Mu byo yagombaga guhererwa ingurane hasigaye inzu

Ubutaka bwari ubwe buri Mu Mudugudu wa Gatsinsino, mu Kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza hari uguru y’Icyuzi cya Nyamagana.

Aha hantu hari umushinga wo kuhubaka Umudugudu Ndangamuco (Cultural Village) mu rwego rwo kugira ngo Akarere ka Nyanza gakomeze kuba izingiro ry’ubukererarugendo bushingiye ku muco n’amateka. Ni muri urrwo rwego abahatuye bose babaruriwe imitungo bamwe muri bahabwa ingurane.

Minani Innocent agira ati “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro kiri kunsoresha ubutaka, buracyanyanditseho kandi Akarere karabuguze, bampaye impapuro z’imisoro ngo nishyure.”

Minani akomeza asaba Akarere kumwishyura amafaranga asigaye kugira ngo abone uko ajya kugura ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda mu kiganiro n’Abanyamakuru abajijwe ku bijyanye no kuba uriya muturage ari kubarwaho imisoro yamusubije agira.

Ati “Nta mpamvu yo gukomeza kumwishyuza imisoro y’ahantu atagifite, tuzagikemura kuko twamaze kuganira n’inzego bireba kugira ngo yo kwishyuzwa ibintu adatunze.”

Mayor Ntazinda akomeza avuga ko  abaturage bose babaruriwe batarahabwa ingurane gahunda yo kubishyura igikomeje.

Ati “Umushinga wo kuhubaka ntitwawuhagaritse turacyawukomeje, ariko ubutaka buracyari ubwabo babukoresha icyo bashaka usibye Minani usigaye atarishyurwa yose, ariko na we turamwishyura vuba kugira ngo na we yumve ko atekanye.”

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko imiryango irenga itanu ari yo yemerewe ingurane, ibiri muri yo yahawe ingurane mu mwaka wa 2018 ihita inimuka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Minani yemeza ko ubu butaka bwaguzwe n’Akarere
Abatuye haruguru y’Icyuzi cya Nyamagana nibo bagomba kwimuka

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

#Rwanda #Nyanza #MINALOC