Nyuma ya Kampala, Nairobi na Bujumbura, Perezida Samia arateganya gusura Kigali

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ategerejwe mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda guhera ku wa 2 Kanama, ari na rwo rwa mbere azaba agiriye muri iki gihugu kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania

Ambasaderi ucyuye igihe wa Tanzania, Ernest Mangu, yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko Perezida Suluhu mu minsi mike azasura u Rwanda, ndetse itsinda rya Tanzania rikomeje gutegura urwo ruzinduko.

Samia w’imyaka 61 ni we mugore wa mbere washoboye kuyobora Tanzania, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida John Pombe Magufuli yari abereye Visi Perezida.

Agiye gusura u Rwanda nyuma y’izindi ngendo yagiriye mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, Kenya n’u Burundi.

Uruzinduko rwa mbere Suluhu yarukoreye muri Uganda, rusinyirwamo amasezerano menshi arimo ajyanye n’inzira y’ibikomoka kuri peteroli.

Bitandukanye na Perezida Magufuli we uruzinduko rwa mbere yarukoreye mu Rwanda, ndetse ibihugu byombi bikomeza kugirana umubano mwiza.

Abasesenguzi bakomeje guhanga amaso icyerekezo cy’umubano w’u Rwanda na Tanzania ku butegetsi bwa Perezida Suluhu.

Mu kwezi gushize Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa Suluhu, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano na Tanzania, cyane cyane binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi bihuriyeho.

- Advertisement -

Iyo mishinga irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania icyo gihe byatangaje ko Perezida Suluhu na we yijeje Perezida Kagame ko Tanzania na yo yiteguye kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.

Yasabye ko Komisiyo ihuriweho yahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba izindi nzego nshya ibihugu byafatanyamo mu nyungu bisangiye.

Izindi nzego yasabye ko iriya komisiyo yashyiramo imbaraga zirimo guteza imbere ubwikorezi bw’amafi ava i Mwanza atwarwa n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda no kwihutisha ibikorwa byo kubaka icyambu cyo ku butaka cya Isaka.

Mu bufatanye bw’ibihugu byombi, muri Gicurasi 2020 RwandAir yatangiye gutwara amafi aturutse i Mwanza muri Tanzania, iyajyana i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni nyuma y’uko mu 2019 ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu kugeza ibicuruzwa ku masoko akomeye, arimo ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Mu ngingo zishobora kuganirwaho hagati ya Perezida Kagame na Suluhu harimo ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, zihanganye n’umutwe wa l-Shabaab mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni umutwe wigaruriye igice kinini cy’iyo ntara kiri mu majyepfo y’umupaka wa Tanzania, ndetse byakunze kuvugwa ko iyo abarwanyi basumbirijwe, bahungira ku ruhande rwa Tanzania.

Mu gihe gito Ingabo z’u Rwanda zimaze muri Mozambique, mu barwanyi zishe harimo babiri bagenderaga kuri moto ifite ibirango bya Tanzania.

Mbere y’uko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherezwa muri Mozambique, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzania.

Mu byemeranyijweho harimo gufatanya kugarura amahoro muri Mozambique.

Tanzania ni kimwe mu bihugu 16 bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, urimo kohereza ingabo muri Mozambique.

Harimo no gukomeza guteza imbere ubucuruzi muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, cyane ko Tanzania na yo yagihagurukiye bitandukanye n’uko byari byifashe ku butegetsi bwa Magufuli.

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rukoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam mu bucuruzi.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/tanzania-burundi-samia-suluhu-mu-ruzinduko-rugamije-gukomeza-umubano.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Taarifa

UMUSEKE.RW