Pacifique Kayigema abaye umunyempano mushya mu muziki uhimbaza Imana

Kayigema Pacifique usanzwe akorera umuziki mu rusengero nk’umuramyi uhimbaza Imana mu gihugu cy’Ububiligi, yatangiye urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga yizera ko ruzafasha benshi mu guhazwa niby’Umwuka Wera.

Pacifique Kayigema umuhanzi mushya mu ndirimbo zo guhimbaza Imana utuye mu Bubiligi.

Umuramyi Kayigema ni umunyempano mushya, uruhando rw’umuziki uhimbaza Imana rwungutse. indirimbo ye ya mbere yasohoye yayise “Yesu ni muzima.’’

Ni umubyeyi w’abana batatu n’umugore umwe, atuye mu gihugu cy’Ububiligi akaba ari naho akorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Kayigema yatangiye kuririmba akiri umwana aho yinjiye muri korali y’abana akomereza muri korali y’abakuze ndetse no muri Groupe z’Inshuti mu murimo w’Imana.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwa muzika ahereye ku ndirimbo yitwa “Yesu ni muzima” yibutsa abantu ko batakagombye guhanga amaso ku bikomeye bahura nabyo mu buzima cyane cyane muri iyi minsi y’icyorezo cya Covid-19.

Ati” Twakagombye kwibuka ko ijambo ry’Imana ritubwira ko mu isi turimo nta rindi zina tuboneramo gukira atari izina rya Yesu.Intumwa 4:12. kandi ko nta wundi agakiza kabonekamo,kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu,dukwiriye gukirizwamo.”

Ni indirimbo yibutsa abantu ko hari ibyiringiro yerekana imbaraga z’izina rya Yesu ndetse n’agaciro karyo ku mu Kristo.

Hari aho agira ati “Yesu izina rimpa imbaraga iyo ncitse intege ntazi icyo nakora,Yesu izina rimpa umunezero mu mibabaro ngenda mpura nayo, Yesu izina riruta andi yose,yemeye no kunyitangira ngo njyewe mbeho.”

Ati ” Ab’isi barahita ndetse bakibagirana ariko Yesu ari uko yahoze ntago ahinduka namba,..”

- Advertisement -

Kayigema yabwiye UMUSEKE ko muri gahunda afite mu muziki iza imbere ari ugushyira itafari rye ku iterambere rya muzika yo guhimbaza Imana.

Ati” Nabaga nkorera umurimo wo kuramya mu ndirimbo mw’itorero ndetse no mu zindi gahunda zijyanye n’ibiterane ariko igihe Imana yabishimye navuga ko ari iki ikabinshoboza navuga ko ari iki nibwo nsohoye iyi ndirimbo”

Asobanura ko umuhanzi afite akamaro kw’Itorero kuko umuziki ufite imbaraga zikomeye nko kuramya no guhimbaza Imana ijambo ry’Imana rivuga ko Uwiteka yururukira mu mashimwe y’ubwoko bwe.

Ati ” Dawidi iyo yacurangaga inanga ye imyuka mibi yasohokaga mu mwami Sawuli biciye mu gucuranga bityo umwami akaruhuka, tukongera tukabona inkuru za Paul na Silas ubwo bari mu nzu y’imbohe bararirimbye baramya maze ngo imiryango n’imigozi yari ibaboshye biracika.”

Pacifique Kayigema avuga ko yahisemo kuririmba Gospel kuko harimo ingufu kw’itorero kuko no mw’ivugabutumwa ubutumwa bugera kure akaba ariyo mpamvu yahisemo kuririmba inkuru nziza.

Pacifique Kayigema ashimira abakomeje gushyigikira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abasaba kumutera ingabo mu bitugu no gukurikira ubutumwa butambuka mu ndirimbo ze.

Mu buryo bw’amajwi ‘Yesu ni muzima’ yakozwe na Gates Sound amashusho atunganywa na Hertier Patrick.yumvikanamo amajwi ya Rebecca B. Niyitegeka, Jado kelly & Pacifique K.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW