Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari bafungiwe gukuramo inda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahaye imbabazi abakobwa 10 bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , Paul Kagame

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nibwo hafatiwemo umwanzuro wo kwemeza iteaka rya Perezida ritanga imbabazi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter yavuze ko Umukuru w’Igihugu yababariye abagore 10 bakuyemo inda n’abandi bantu batandukanye bari bafunzwe.

Yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4, 781.’’

Ku wa 18 Gicurasi 2020, mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Repubulika yamenyeheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange yahaye abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu. Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Umukuru w’Igihugu atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW