Perezida Ndayishimiye arasura DR.Congo ku butumire bwa Tshisekedi

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi aratangira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaherukaga hanze y’u Burundi yasuye Kenya.

Perezida Ndayishimiye Evariste yaherukaga kujya hanze agiye muri Kenya

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Evariste Ndayishimiye azasura DR. Congo kuva tariki 12-14 Nyakanga 2021.

Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubushake bw’Abakuru b’ibihugu byombi bwo kubana neza ndetse n’abaturage babyo bakabana mu mahoro.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu bazagirana ibiganiro bya babiri bakavugana ku mishinga y’iterambere.

Tariki 25 Kamena 2021 Perezida Paul Kagame yari yakiriye Perezida Felis Tshisekedi wasuye u Rwanda umunsi umwe, bahuriye i Rubavu, bukeye Tshisekedi na we yakira Perezida Paul Kagame i Goma barebera hamwe ingaruka iruka ry’ikurunga cya Nyiragongo cyateye ku buzima bw’abaturage.

Mbere yaho gato ku mupaka wa Mpondwe uhuza DR.Congo na Uganda, Tshisekedi yahahuriye na Perezida Yoweri Museveni baganira ku iyukakwa ry’imihanda izava muri Uganda ikagera i Goma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
#Rwanda #Burundi #DRCongo