“Riracyari umutemeli “… Umuhanzikazi Ariel Wayz yerekanye ibere rye

Umuhanzikazi uri mu bakizamuka muri muzika hano mu Rwanda, Ariel Wayz na Juno Kizigenza baherutse gushyira hanze indirimbo barikumwe, kuva aba bombi bahurira mu ndirimbo hakomeje kuvugwa ho inkuru y’urukundo rwabo, icyavuzwe cyane ariko ni uburyo Wayz yerekanye ibere rye.

Aba bombi bagaragara bari kumwe ariko ntacyo baravuga ku rukundo runugwanugwa hagati yabo

Kuva Juno yakorana indirimbo na Ariel kubera ukuntu basigaye baragara cyane bari kumwe abenshi basigaye bavuga ko bari mu rukundo cyakora bo ntacyo barabivugaho.

Juno na Ariel mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ibere ry’uyu mukobwa ryagarutsweho cyane.

Hashize iminsi hagaragara amashusho uyu mukobwa ari kumwe na Juno, andi makuru akavuga ko bombi basigaye babana mu nzu imwe.

Mu mshusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga, agaragaza Ariel na Juno bari ahantu mu rugo, Ariel yambaye umupira usatuye ndetse ibere rye rigaragara.

Bombi baba babyina indirimbo ya Bruce Melody, nk’uko bigaragara muri aya mashusho, baba babyinana bikubanaho. Uyu mukobwa biboneka ko nta sutiya aba yambaye ku buryo abyina ibere rimwe ryikubita hirya irindi hino.

Aya mshusho ya Ariel ari kumwe na Juno ubona bizihiwe cyane ni yo yavugishije abantu benshi mu bakoresha imbuga nkoranymbaga.

Uwitwa Nusra Irakoze ati: “Uzi ko ibere riduhaye show.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Mugisha Yvan nawe ati: “Byahereye ku matako none bigeze no ku mabere ubanza juno atari bushire gusa noneho ari bushirire papa”.

Pacifique na we ati: “Wyz ubanza azi kunyonga igare ku mugani Wa Mico utubere ni…”

Uwitwa Mugemana Nicky nawe ati: “Riracyari umutemeli ntimusebye undi mwana”.

Ariel Wayz yavuze ko Juno Kizigenza baheruka gushyira hanze indirimbo bari kumwe yitwa ‘Away’ yari itegerejwe na benshi kubera ukuntu bayiteguje abantu bikagera aho banasomana; ari inshuti ye ariko nta kidasanzwe kiri hagati yabo.

Hari aho bagirag bati: “Ku rukundo rwawe nzahaguma. Nzanyura mu nzira zawe. Ku bw’urukundo rwawe tuzica Umujyi. Ku bw’urukundo rwawe ibyo bazavuga ntacyo bimbwiye. Uzanjyana kure”.

Ijya gusohoka habanje kujya hanze amashusho hanze bari gusomana bituma benshi bacika ururondogoro bakeka ko aba bombi bakundana ariko nyuma biza kumenyekana ko bashakaga kugira ngo bavugwe mbere y’uko indirimbo ijya hanze.

UMUSEKE.RW