Rusizi: Imiryango itanu idafite aho ikinga umusaya iratabaza Leta

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imiryango itanu muri cumi n’irindwi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkanka mu kagari ka Kinyaga yimuwe mu manegeka iratabaza Leta isaba ubufasha bwo kubona aho ikinga umusaya nyuma yuko babuze ababaguranira aho bari batuye bakaba nta n’ubushobozi bw’amafaranga bafite bwabafasha kubona aho bubaka.

                            Imiryango 5 yo Muri aka kagari Ntaho kuba ifite

Muri Nyakanga 2020, UMUSEKE twabagejejeho inkuru aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwavugaga ko abatazabona aho kubaka Akarere kazafasha kuhabona.

Aba baturage bimuwe bishakiraga ibibanza bagashinga inzu Leta ikabaha amabati, imiryango n’ibindi inzu ikuzura ariko hari ababuze ubushobozi bwo kwibonera iby’ibanze birimo ibibanza.

Rubanzangeri Cyprien ni umwe mu miryango 5 itarabona inzu zo kubamo badafite n’ubushobozi yagize.

Ati“Inzu yo kubamo twarahebye twabuze icyo twakora ,ababashije kubona ibibanza bariyubakiye Leta ibaha amabati,uyu ni umwaka wa kabiri Ntacyo turabona, uburyo bwo gukodesha nabo ntabwo tugenda tuzenguruka hirya no hino.”

Undi muturage ati” Impamvu ituma ntabona aho kubaka ikibanza basaba miliyoni sinagurisha aho navuye ngo mbone uhagura barahanga ngo ni mu manegeka.”

Aba baturage Barasaba ko Ubuyobozi bwabafasha kubona ibibanza….

Ku rundi ruhande abamaze kubona inzu ibyishimo ni byose bakaba bashimira Leta y’Ubumwe banatabariza bagenzi babo badafite aho bakinga umusaya.

- Advertisement -

NIRERE Providence ati “Nimuwe mubakuwe mu biza ndubaka maze kubaka Leta yampaye amabati mirongo itatu n’imiryango, Inzu yanjye barayishyigikira ndashimira Leta y’ubumwe mfite ibyishimo bampaye aho nkinga umutwe, ngiye gukura amaboko mu mufuka nkore mbyaze umusaruro aho hantu nabonye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burahumuriza abo baturage bubizeza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bazubakirwa bakabona aho kuba.

Kayumba Euphrem umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati ” Hari Abaturage ba Nkanka, Bugarama, Butare na Bweyeye imiryango igera kuri mirongo irindwi badafite aho batura abo bose muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzabafasha kubona aho batura.”

Mayor Kayumba avuga koubuyobozi bufite inshingano zo gukemura ibibazo by’abaturage ko nk’Akarere basaba abaturage ko n’ubwo Leta yabafasha bagomba kumva ko bakwiriye gukora kugira ngo Leta ize ibunganira.

Umurenge wa Nkanka ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi uturanye n’ikiyaga cya kivu abawutuye batunzwe n’uburobyi, ubuhinzi n’ubworozi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi