U Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye icyiciro cya Gatandatu cy’impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libiya .

                                                          Impunzi 133 nizo zageze mu Rwanda zikuwe muri Libiya.

Aba bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 15 Nyakanga 2021, babanza gupimwa COVID-19 , bagategereza guhabwa ibisubizo bakabona kwerekeza mu nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera aho basanga bagenzi babo baje mbere.

Muri Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwakiriye ikiciro cya mbere cy’impunzi ubwo rwagaragazaga ubushake bwo kwakira Abanyafurika bose bari mu bibazo muri Libya.

Bikorwa byisunze amasezerano y’impande eshatu yiswe Emergency Transit Mechanism yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW