Umuhanzi Mazimpaka Cadet yisunze Gahongayire mu ndirimbo nshya yise “Ndi amahoro”

webmaster webmaster

Umuhanzi uhimbaza Imana, Mazimpaka Cadet yahuje imbaraga na Gahongayire Aline basohora indirimbo bise “Ndi amahoro” ihumuriza abantu baca mu bikomeye ko Uwiteka ari mu ruhande rwabo.

Mazimpaka Cadet uba muri Canada na Aline Gahongayire bafatanyije kuririmba ‘Ndi Amahoro’

Mazimpaka Cadet utuye mu Mujyi wa Québec muri Canada, nyuma y’igihe yari amaze asa n’ucecetse mu muziki ubu yafatanyije na Gahongayire mu ndirimbo nshya.

Amwe mu magambo ayigize, aba bahanzi baba bavuga amagambo yisubiramo agira ati “Gendana nanjye, dore ijoro rirakuze, gendana nanjye.’’

Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda atanu yaririmbwe mu Kinyarwanda ariko isobanuye mu Cyongereza mu kwamamaza ubutumwa mu buryo bwagutse.

Mazimpaka yabwiye itangazamakuru ko indirimbo “Ndi amahoro’’, yubakiye ku nkuru mpamo y’ubuzima abatuye Isi bari kunyuramo muri ibi bihe.

Yakomeje ati ‘‘Umuntu ashobora kuyifata nk’ivuga ubuzima bwite bw’umuntu, kimwe n’uko wayibonera mu mboni z’ubuzima rusange tubaho nk’abantu. Ni indirimbo ijyanye neza n’ibihe Isi irimo, ibihe aho usanga hari byinshi biduhagaritse imitima, ibibazo byinshi tudafitiye ibisubizo n’ubwoba mu mitima ya benshi.’’

Yasobanuye ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bwo guhumuriza abafite imitima ihagaze.

Ati ‘‘Dutekereza gukora iyi ndirimbo, twumvaga twifuza ubutumwa butanga ibyiringiro mu mitima, tubwira abantu natwe twibwira ko mu Mana ariho dukura gutuza no gutekana n’iyo twaba dukikijwe n’ingorane zitandukanye. Ni  iby’ingenzi kuyiragiza ngo ituyobore.’’

Mazimpaka yahisemo gukorana na Gahongayire nyuma yo guhuzwa n’inshuti ye.

- Advertisement -

Ati “Igitekerezo cyo gukorana na Aline cyaturutse ku nshuti n’umuvandimwe wanjye, yamenye ko ngiye kuza mu Rwanda, ambwira ko ashaka ko nkora collabo na Aline tukayikorera kwa Producer Clément. Twagiye muri studio ku wa 25 Mata 2021 tudafite indirimbo ariko dufite gusa igitekerezo cy’indirimbo twifuza gukora. Muri make indirimbo yavutse tugeze muri studio.’’

“Ndi amahoro’’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Ishimwe Clément wa KINA Music mu gihe video yakozwe na Medy Saleh.

Mazimpaka avuga ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora ateganya gutegura igitaramo mu Rwanda azahuriramo n’abandi bahanzi. Aranateganya gukora amashusho y’indirimbo zikubiye muri album ebyiri yasohoye mu mpera za 2017.

Uyu muhanzi yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’uko mu bihe byatambutse yigeze kumara igihe kirenze imyaka 10 adasohora indirimbo nshya, bitewe ahanini na gahunda zitandukanye z’umuryango, akazi n’imirimo ashinzwe mu itorero.

Mazimpaka yatangiye gucuranga guitar afite imyaka 15, icyo gihe yabaga mu Mujyi wa Bujumbura aho umuryango we wari utuye.

Nyuma y’imyaka hafi itatu amaze kwakira Yesu, mu 2000 yinjiye mu itsinda ryo guhimbaza ryo mu Itorero Eglise Vivante i Kigali. Aha ni ho umuhamagaro wo guhimbaza no kuramya watangiriye.

Mu 2002 yimukiye muri Canada, akomeza umurimo wo guhimbaza Imana. Mu 2005 yasohoye album ya mbere yise “Namenye ukuri” yakoranye na Producer Aron Nitunga. Indirimbo yamenyekanye cyane kuri iyo album ni “Ndagushimira nte” n’izindi zahembuye imitima ya benshi.

Nyuma y’imyaka 12, yasohoye album ebyiri icya rimwe mu 2017, zirimo iy’Ikinyarwanda yise ‘‘Birashoboka’’ n’indi y’Igifaransa n’Icyongereza yise “Faithful God / Dieu Fidèle”.

Mazimpaka ni umugabo wubatse, afite abana batatu. Ni umukozi wa Leta ubifatanya n’umurimo wo kuyobora Église Héritage de Hull mu Mujyi wa Gatineau mu Ntara ya Québec.

UMUSEKE.RW