Umuhanzi Placide Art Rwanda yakoze indirimbo isingiza ubutwari bw’Inkotanyi

Umuhanzi Uzabakiriho Placide uzwi nka [ Placide Art Rwanda] yashyize hanze indirimbo yise ‘Babohoye u Rwanda’ isingiza ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

‘Babohoye u Rwanda’ yayituye Ingabo z’u Rwanda

Ni umuhanzi usanzwe uzwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 azwi kandi mu ndirimbo zo kubaka Igihugu by’umwihariko muzigisha urubyiruko kwimakaza Ndi Umunyarwanda.

Uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Nyiragongo’ yo gukorera ubuvugizi Abanyarubavu ndetse n’Abanyekongo bagizweho ingaruka n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Yabwiye UMUSEKE ko mbere yo gukora indirimbo ‘Babohoye u Rwanda’ yabanje kujya ku Mulindi wa Byumba aho Ingabo z’u Rwanda zakambitse mu rugamba rwo kubohora Igihugu,ahakura amateka yamufashije gukora iyi ndirimbo.

Ati ” Narahageze nkusanya amakuru yose yagombaga kumfasha gukora indirimbo nziza kandi nkakora indirimbo ikungahaye ku butumwa buzafasha urubyiruko rw’ubu rutazi neza uko intambara yo kubohora igihugu yari imeze.”

Placide Art Rwanda avuga ko kuba hari abiyemeje kumena amaraso yabo bakabohora u Rwanda bikwiriye kubera urugero rwiza urubyiruko rw’ubu bakamenya amateka no gusigasira Ndi Umunyarwanda.

Ati ” Tugomba gusigasira Ndi Umunyarwanda nk’intero y’Abanyarwanda bose barangamiye iterambere bashyigikira ibyagezweho”

Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo yayituye Ingabo z’u Rwanda ashimangira ko u Rwanda rudateze gusubira mu mateka rwanyuzemo.

Yasabye Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gusoma no kumenya gutanga ubutumwa ku banyamahanga baba bashaka kurusha amateka y’u Rwanda bene yo.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW