Umuraperi Generous 44 yakoze indirimbo yitsa ku buhemu yakorewe na Rocky Kirabiranya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuraperi Generous 44 wari umaze igihe atumvikana cyane mu muziki Nyarwanda yashyize hanze indirimbo ivuga ku mibanire mibi yagiye agirana n’abantu yitaga inshuti ze by’umwihariko Rocky Kirabiranya wavugaga ko amufasha kandi amushakaho indonke, ibintu yagereranyije n’ubukebebe.

                                      Generous 44 avuga ko Rocky Kirabiranya yamwifotorejeho.

Uyu muraperi utajya uripfana yeruye ko ubwo yakoranaga na Rocky Kirabiranya yaje kubabazwa no kuba uyu wiyitaga umufasha mu muziki (Manager) yari agamije kwimenyekanisha no kwifotoza yamara kubigeraho agahita akuramo ake karenge.

Generous 44 ubwamamare bwe muri muzika Nyarwanda avuga ko Rocky Kirabiranya yabigizemo uruhare yarangiza akagira n’urundi rwo gushaka kumukubita hasi ariko bikamuta kuw’amazi kuko n’ubwo Rocky Kirabiranya yamufashije kumenyekana atari we wamuhaga impano yo gukora Hip Hop.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Generous 44 yavuze ko ubwo Rocky Kirabiranya yari amaze kubyimba yahise amwereka ko byaciyemo akibagirwa uwabigizemo uruhare.

Avuga ko ari ibintu bibabaje cyane kubaka umuturirwa mu gihe kingana n’umwaka wajya gusenyuka bigatwara umunsi umwe cyangwa ibiri.

Generous 44 wakoze indirimbo nshya yise ‘Ruganza’ yigereranya n’umwami Ruganzu Ndoli benshi bitaga igicucu nyamara ari umuhanga cyane.

Ati“Ruganzu yari azi ibintu byinshi byagirira rubanda akamaro atanga (apfa) abijyanye, mbigereranya n’abanyifotorejeho bazi ko ntakora umuziki tutarikumwe kandi sinzarekera.”

Ibi abihuza no kuba Rocky Kirabiranya yaramwifotorejeho ashaka kugera imbere ya Camera mw’isura yo kumufasha kandi yifitiye izindi nyungu ku ruhande mu buryo bwihishe.

- Advertisement -

Ati “Byambayeho kuri iyo Managment nakwita ko ari iy’amafoto, njye nakoze Rocky Entertainment, ntago igihangano cyanjye cyari busohoke atumvisemo izina rye,nakoraga indirimbo andi hejuru ambwira ngo ngomba kuzamo, nta kuntu yari kubaho iyo ntaza kuba ndi aho ngaho.”

Generous 44 avuga ko yakoranye na Rocky Kirabiranya nk’umuvandimwe ubwo bashingaga Rocky Entertainment kuko nta n’undi muhanzi wayibarizwagamo.

N’ikiniga cyinshi ati “Birababaza ibintu umuntu yakoreye imyaka umuntu akabitesha agaciro agatangira kugusuzugura,iyo bigeze mu kubona amafaranga hahita hazamo amaco y’inda no kugira igifu kinini,ibintu byose ukabyikubira”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Generous 44 avuga ko ubwo yakoranaga na Rocky Kirabiranya indirimbo zose zashyirwaga kuri Shene ya Youtube ya Rocky bagirana ibibazo ntabashe kuzibona akaba yahisemo gufungura Shene ye nshya.

Avuga ko yakoze umuziki atazi ko azahura na Rocky Kirabiranya ariyo mpamvu n’ubu ashikamye bwuma kandi atazacika intege n’ubwo Rocky Kirabiranya yashatse kurya wenyine no gusenya ibyo yubatse.

Ati “Naje kumubonamo ubukebebe, Ruganzu ibigarukaho mfite ibintu byinshi mu mutwe ngomba gutanga nyuma yabyo ubuzima burakomeje.”

Avuga ko ubu ari gukora umuziki abifashijwemo n’inshuti n’abavandimwe kandi umuziki akaba awurimo neza n’ubwo bigoranye gushyira hanze indirimbo umunsi ku munsi.

Ruganzu ni indirimbo iri mubwoko bwa Drill, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kina Beat muri Coffe Sound naho amashusho atunganywa na Methode Badman na Ell Kojo.

Indirimbo Ruganzu ya Generous 44 igaruka ku buhemu uyu muhanzi yakorewe n’abo yitaga inshuti magara.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW