Uwatewe urushinge rwo kuboneza urubyaro rukamugiraho ingaruka arasaba kurenganurwa

Kicukiro: Mukamuganga Joselyne wo mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa, Umudugudu wa Kiyanja, mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yagiye kwiteza urushinge rwo kuboneza urubyaro maze Umuganga arumutera ahatariho ndetse n’umuti udakwiye gukoreshwa bimuviramo ingaruka zikomeye zishobora kumuviramo ubumuga.

Ibiro by’Akarere ka Kicukiro

Uko byagenze… Mukamuganga avuga ko tariki ya 25 Gicurasi 2021, yagiye ku ivuriro ryitwa  Maxcare Dispansaire riherereye muri uwo Murenge agiye kwiteza urushinge rwo kuboneza urubyaro maze Muganga witwa Mutabazi Daniel,  utari usanzwe ufite ibyangombwa byo kuvura amutera urushinge rumugiraho ingaruka.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko akimara guterwa urwo rushinge yagiye mu rugo ariko nyuma y’umunsi umwe gusa yatangiye kumva imisonga mu kuboko.

Icyo gihe yasubiye ku ivuriro maze umuganga wari wamuvuye amubwira ko ari bisanzwe bibaho ku bantu baje kuboneza urubyaro, biri bukire maze amwandikira ibinini bigabanya uburibwe.

Mukamuganga yavuze ko uko iminsi yashiraga byarushagaho gufata intera maze yongera gusubira kuri rya vuriro kuko ibinini yari yahawe ntacyo byari byamumariye.

Yavuze ko mu gihe yari asubiye kuri iryo vuriro yasanzeyo undi Muganga amubwira ko yatewe urushinge ku nyama idakwiye guterwa ahita amubwira imiti agomba kumwandikira.

Uyu mubyeyi yabwiye Umuseke  ko iyo miti akimara kuyinywa nabwo ntacyo yamumariye ko ahubwo yamugizeho ingaruka zitandukanye zirimo kuribwa umutwe mu buryo budasanzwe ndetse igifu yari asanzwe arwaye kirushaho kumurya.

Ibyo bimaze kuba nabwo yasubiye kuri rya vuriro kubabwira ikibazo yagize maze bahita  bamwandikira guterwa inshinge.

Yagize ati “Ubwo bahise batangira kuntera inshinge mu gitondo no ku mugoroba zo kugira ngo  imisonga igabanuke ndebe ko naryama kuko sinaryamaga, Icyumweru cyose cyirinda kirangira.”

- Advertisement -

Mukamuganga yavuze ko icyo gihe nabwo izo nshinge zitamuvuye abasaba kuba bamucisha mu cyuma kugira ngo amenye ikiri kubitera gusa ntibyakozwe ahubwo bahambiriye ukuboko bakaja bagusiga umuti w’amavuta kugira ngo ikibyimba cyarimo kimeneke.

 

Ikibazo cyageze mu Bugenzacya….

Mukamuganga kubera gusiragira ku ivuriro inshuro nyinshi, byagezeho noneho bamubwira ko agiye kujya yishyuzwa nk’uko abandi bivuza.

Yabonye  bimaze  gukomera ajya gutekerereza inkuru ye Abayobozi b’ibanze barimo umuyobozi w’Umudugudu na we amugira inama yo kumenyesha Akagari nubwo yasanze umuyobozi adahari.

Akimara kugera ku Kagari agasanga Umunyamabanga Nshingabikorwa adahari yahise afata icyemezo cyo kwerekeza ku Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rutangira iperereza ubwo.

RIB sitasiyo ya Gahanga  yaje guta muri yombi wa Muganga, gusa we avuga ko atari we ahubwo asanzwe akora isuku n’ubuzamu kuri iryo vuriro. Ariko yemeza ko ari we ndetse ko afite n’abantu bamuzi batanga ubuhamya ko asanzwe bamuzi avura.

Mukamuganga  yavuze ko yaje gufashwa gucishwa mu cyuma n’umuyobozi w’Ivuriro witwa Cyubahiro Jean Claude maze aza kubagwa kuri kwa kuboko.

Nyuma uwo muyobozi yamusanze mu rugo rwe amwizeza ko yamukurikirana ndetse akazamuha n’indishyi y’akababaro ariko na we ntavuge ko Mutabazi Daniel ari we wamuteye urushinge.

Yagize ati “Mu gitondo cya kare yari ageze ku muryango arambwira ngo waretse nkagukurikirana kugeza igihe ukize ndetse nkazaguha n’indishyi y’akababaro nkabyandika kandi nkabisinyira, ariko ugahakana ko uriya muntu ari we waguteye urushinge.”

Umubyeyi avuga ati “Nange ndamubaza nti kubera iki ?” Uriya Muyobozi w’ivuriro amubwira ko “uriya wamuteye urushinge nta byangombwa byo kuvura afite”.

Ati “Ndagira ngo umfashe unyorohereze.”

Mukamuganga yavuze ko umuyobozi yaje kumusaba ko amuha Frw 300, 000 kugira ngo avuge ko umuganga atari we wamuteye urushinge.

Ndetse icyo gihe na Mushiki wa Mutabazi (umuganga wamuvuye) yaje iwe amusaba ko aceceka ko bazamuha ayo mafaranga, ndetse bakamukurikirana ariko ntatangaze ko yatewe urushinge na Mutabazi .

Icyo gihe bavugaga ko yahakana avuga ko atari Mutabazi wamuteye urushinge ko ahubwo ari undi muganga witwa Nsengimana Dieu Donné.

Gusa icyo gihe yarabyanze amenyesha inzego z’ibanze ariko kubera ko zari zumvikanye na nyiri ivuriro bamutegeka kwandika ibaruwa yemeza ko uwamuteye urushinge atari we, ariko na we akomeza kubyanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Nsengimana Dieu Donné, washyizweho ikirego ko yateye umubyeyi urushinge arabihakana

Umuseke wavuganye na Nsengimana Dieu Donné, washyizweho ikirego cyo kuba ari we wateye urushinge uyu mubyeyi  maze na we avuga ko atazi impamvu batekereje kumushyiraho ikirego kandi icyo gihe atari ahari.

yagize ati “Ikibazo cy’uko bari kunshyiraho ikirego ndabizi kuko RIB na yo yari yampamagaye ndagenda ndabisobanura, nsanga icyaha bari bangeretseho gikuweho. Ubwo bankeneye nazitaba nta kibazo kuko icyo gihe bikorwa sinarimpari. “

Kugeza ubu umuganga n’Umuyobozi w’ivuriro bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Gahanga.

Ni mu gihe  uyu mubyeyi akomeje kwivuza uburwayi yatewe, ariko avuga ko nta bushobozi afite bwishyura ko ahubwo yafashwa kwishyura kwa Muganga kandi agahabwa indishyi y’akababaro kuko ikibazo atari we wakiteye.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #ImbutoFoundation #Kicukiro #Minaloc #RBC #MINISANTE