“Abantu bagendera mu kigare”, Mashami asubiza abibaza kuri Haruna Niyonzima

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent yongeye gushimangira impamvu yo guhamagara kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima avuga ko abatazi akamaro ke ari abagendera mu kigare.

Mashami ahamya ko Haruna Niyonzima ari umukinnyi w’ingenzi cyane mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi

Ibi yabivuze nyuma y’imyaka myinshi hari abashidikanya ku bushobozi bwa Haruna Niyonzima umaze imyaka 14 akinira ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Uko iminsi ishira, ni ko bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda harimo n’itangazamakuru, batemeranya n’umutoza Mashami ugihamagara Haruna Niyonzima. Bamwe ntibanatinya kuvuga ko uyu mutoza atinya uyu mukinnyi.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo 1-1 na Kenya ku Cyumweru cyo ku wa 5 Nzeri 2021, Mashami yongeye gushimangira ko Haruna ari umukinnyi w’ingenzi cyane mu Ikipe y’Amavubi.

Ati “Nanjye nabanza nkababaza nti kuki bumva ko Haruna atahamagarwa?  Wenda ni ko duteye, cyane cyane Abanyarwanda, ariko si bo kuko na none ntabwo bose batekereza kimwe.

Gusa dukunze kugendera mu kigare. Iyo kanaka avuze ibi, ubwo nyine twese twakurikiye, yaba agiye kubaroha, yaba agiye kubajyana aho abajyana. Ni bake bashobora gusesengura ibintu atari ukubyumva gusa ngo uhite ubishyira mu mutwe wawe.”

Yakomeje ko Haruna ari uwo ari we mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi n’impamvu ayimazemo iyo myaka yose.

Ati “Haruna ngira ngo buri wese afite ibyo yamuvugaho. Impamvu muhamagara ni uko hari ibyo mubanamo byinshi. Ariko na none ntabwo nahindura imitekerereze y’abantu. Haruna ni umuntu uri ku Isi ntabwo yashimwa na bose ariko na none ntabwo yakwangwa na bose. Ni umukinnyi mwiza, nubwo ataguha 100% ariko byibura 80 cyangwa 90% arabiguha.”

- Advertisement -

Mu gihe uyu mutoza avuga ibi, ntabwo anyuranya na Tuyisenge Jacques nka kapiteni wa kabiri nyuma ya Haruna. Ahamya ko ari umukinnyi bagikeneye indi myaka myinshi mu Ikipe y’Igihugu kuko abafasha byinshi.

Ati “Njye ku bwanjye nk’umukinnyi, navuga ko Haruna ni umukinnyi dukeneye atari uyu munsi gusa cyangwa ejo. Ni umukinnyi tugikeneye kuko afite uburambe. Muri iyi mikino minini hari umukinnyi ugira ubwoba, twe turi mu kibuga turabibona. Ariko Haruna ni wa mukinnyi utagira ubwoba.”

Yakomeje agira ati “Haruna akunda gusabira imipira ahantu hagoranye, kandi yawufata ukavamo ikintu kizima. Kandi ni umukinnyi ushobora guhindura umukinnyi wananiranye. Ku bwa njye numva ari umukinnyi tugikeneye ikindi gihe kiri imbere.”

Kuva mu 2007, Haruna yari mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi. Yagiye atozwa n’abatoza batandukanye bagiye babisikana muri iyi kipe.

Ni umukinnyi ufite uburambe buhagije, nyuma yo gukinira amakipe arimo Etincelles FC y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports, APR FC, Simba SC, Yanga SC na AS Kigali FC yagarutsemo ku nshuro ya kabiri.

Haruna ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati urambye mu kibuga kandi wagiye agaragaza ubuhanga
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW