Bugesera: Abarokotse Jenoside 20% ntibizera abafunguwe ko bahindutse nabo 20% bagasohokana ipfunwe

Umuryango Interpeace uharanira amahoro arambye washyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Bugesera ku bibazo bifitanye isano n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’imibanire hagati y’abayikoze n’abayikorewe aho bwagaragaje ko hakirimo ikibazo cyo kwizerana.

Frank Kayitare uyobora Interpeace mu Rwanda no mu Karere

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite amateka yihariye kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko kari gatuwe n’Abatutsi benshi bitewe n’ibikorwa by’itotezwa bakorewe bagacirwa muri kariya Karere.

Ibi byatumye hari umubare munini w’Abatutsi bishwe muri kariya Karere ndetse bamwe basigaraga iheruheru batagira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe abandi barasenyewe n’abandi batwawe imitungo yabo irimo amatungo.

Ibi byatumye umuryango mpuzamahanga Interpeace uharanira amahoro arambye mu bikorwa byawo wibanda muri kariya Karere mu mishinga igamije kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n’isanamitima, guhuza abantu no kubaka imibereho yabo.

Muri ibi bikorwa byo guhuza abantu, Frank Kayitare uyobora uyu muryango Interpeace mu Rwanda no mu Karere, avuga ko habaho ibiganiro bihuza abakorewe Jenoside n’abayikoze ndetse n’abakomoka ku bayikorewe n’abakomoka ku bayikoze.

Frank Kayitare avuga ko ku bijyanye n’imibanire n’ubumwe n’ubwiyunge, ubushakashatsi bakoze ku bufatanye na Prison Fellowship (PFR), bugaragaza ibipimo bisa n’iby’ubwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge buheruka bwagaragaje ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze kuri 94,7%.

Ati “Ariko hakaba hakirimo imbogamizi nk’eshatu; iya mbere ni uko usanga abantu bacye bakivuga bati ‘twebwe kugira ngo dutere intambwe tujye kubana n’umuntu waduhemukiye akavuga ati ‘twakwizera gute ko yahindutse?’. Ikibazo cyo kwizerana.”

 

Abagera kuri 20% ntibizera abafungurwa ko bahindutse

- Advertisement -

Frank Kayitare ugendera ku gipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kiri kuri 97% mu Karere ka Bugesera, avuga ko iyi 3% “isigaye ni ho usangamo abo bantu bavuga bati ‘njyewe kugira ngo nizere umuntu wagize uruhare muri Jenoside birangoye’.”

Indi mbogamizi ihari, ni uko hakirimo kwishisha aho bamwe mu barangije ibihano bari barakatiwe bagaruka mu muryango nyarwanda ariko bakaba bakitinya.

Frank Kayitare avuga ko hakwiye kongerwa ingufu mu gutegura abagiye gusubira mu muryango mugari ariko n’abo agiye gusanga na bo bakigishwa “Kugira ngo aho ajya nyine bumve ko yego ni byo yakoze ibyaha yarahanwe, noneho banamufashe kongera gusubira mu buzima bw’aho yigirira icyizere agire n’icyo akorera sosiyete nyarwanda.”

Avuga ko muri buriya bushakashati, basanze muri kariya Karere, abagera kuri 20% mu barokotse bagira impungenge zo kwizera abafunguwe ndetse n’abafunguwe na bo bakaba barenga uyu mubare ho gato aho 22% basohokana ipfunwe.

Ati “Iyo mibare murumva ko atari micye, ni yo mpamvu abantu, baba twe n’abafatanyabikorwa babishyiramo ingufu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko ahagikenewe imbaraga zizahashyirwa

 

Ahagikeneye imbara zizahashyirwa

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko mbere na mbere bemera ishingiro rya buriya bushakashatsi kuko kariya Karere gafite umwihariko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingaruka zako.

Avuga kandi ko n’ibyavuye muri buriya bushakashatsi bigaragaza ko hakiri abantu bagifite ihungabana rigikomeza kuzitira bamwe kugira imbaduko yo kwiteza imbere ndetse bikanatuma bamwe batabana neza n’ababahemukiye.

Gusa avuga ko aka Karere gasanzwe gafite ibikorwa bifasha abantu guhura nk’imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge ituwemo n’abarokotse Jenoside ndetse n’abayikoze.

Ati “Dusanzwe dufite n’amatsinda afite ibikorwa ahuriyeho nk’ubuhinzi, za Koperative zihije Abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’amateka bituma nubundi bajya hamwe.”

Avuga ko ibyagaragajwe na buriya bushakashatsi na byo bigiye kwitabwaho by’umwihariko ibijyanye n’abantu bagifite ihungabana ariko ntibagire n’imbaraga zo kujya gushaka ubufasha ku buryo ubu ababishinzwe bagiye kujya basanga abaturage aho batuye kugira ngo bamenye ibibazo by’ihungabana bafite.

Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda wanateye inkunga buriya bushakashatsi, avuga ko uriya muryango uhora uzirikana ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ndetse no gushyigikira ibikorwa n’imishinga byose bigamije gufasha u Rwanda kwikura mu ngaruka zasizwe na Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu by’ukuri nishimara cyane intambwe u Rwanda rumaze gutera muri iyi myaka 27 ishize, kandi ubu bushakashati bwongeye kugaragaza iyo ntambwe yatewe biturutse ku bushake bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda na none kandi hakaba hari n’ahantu hagikenewe gushyira imbaraga mu buryo bwihariye.”

Ambasaderi Nicola Bellomo avuga ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ishimishije
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe mu nama yahuje inzego zinyuranye
Abitabiriye Inama baganiriye ku cyakorwa
Hatanzwe ibiganiro binyuranye

UMUSEKE.RW