Gicumbi: Abantu batatu bishwe n’ibiza, umwe yishwe n’inkuba yanishe amatungo ye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abantu batatu babaruwe ko bishwe n’ibiza mu Karere ka Gicumbi, umwe mu bapfuye yakubiswe n’inkuba ndetse inica amatungo mu rugo rwe.

Ku wa Gatatu tariki 01 Nzeri, 2021 mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Kamutora, mu Muduguru wa Mabare inkuba yakubise umugore w’imyaka 61 ahita apfa.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu avuga ko imvura yaguye kuri uriya munsi yarimo inkuba, ari nabwo uwitwa MUKAKARANGWA Laurence w’imyaka 61 yamukubise ahita apfa.

Inkuba yanishe inka imwe, intama ebyiri, n’ihene ebyiri zo muri ruriya rugo.

Mu Murenge wa Kaniga naho imvura yaguye ku wa Gatatu, tariki ya 01 Nzeri, 2021 yateje inkangu mu Mudugudu wa Gisunzu mu Kagari ka Mulindi, iritura urukuta rw’inzu y’umugore witwa Niyibizi Dorothée w’imyaka 49, apfana n’umwana we witwa Izere Olivier w’imyaka 8.

Ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, bashoboye kurokora abandi bana 3 bo muri ruriya rugo.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Mbonigaba Gatera Gilbert yabwiye Umuseke ibiza byatewe n’iriya mvura byabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro ko ari bwo uriya mugore yagwiriwe n’urukuta rw’inzu.

Yihanganishije umuryango wagize ibyago, ati “Abaturage turabasaba kumva ko ibiza bidakumirwa n’ubuyobozi gusa, ko na bo bagomba kugira uruhare mu kubikumira, nko kuzirika ibisenge no gucukura imirwanyasuri, kuko Umurenge wa Kaniga ugizwe n’imisozi ihanamye cyane.”

- Advertisement -

NGIRABATWARE Evence / UMUSEKE.RW