Gicumbi: Barasaba guhabwa tereviziyo bari bakusanyirije umusanzu

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Kagari ka Keya mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, barasaba guhabwa tereviziyo bari biyemeje kugura kugira ngo bajye bakurikira amakuru ndetse n’ibirori bibera mu gihugu no hanze yacyo.

Aba baturage bavuze ko ubuyobozi bw’aka Kagari bwari bwabasabye ko buri muturage atanga amafaranga y’u Rwanda 1000.

Amafaranga yarakusanyijwe ariko bategereza ko televiziyo yaza muri ako gace ntibabibona, ibintu byatumye batekereza ko ayo mafaranga yaba yarakoreshejwe ibyo atari yagenewe gukoreshwa.

Abavuganye na Radio1, bavuze ko ubuyobozi bwigeze kubabwira ko yaguzwe igashyirwa mu ishuri ribanza rya Keya ariko bo bagasanga ari ukubababeshya kuko muri iryo ishuri yari isanzwemo.

Aba baturage bavuze ko bakeka ko amafaranga yabo ashobora kuba yarariwe bityo ko bagurirwa televiziyo cyangwa bagasubizwa amafaranga yabo.

Umwe yagize ati “Turayishaka byanze bikunze, bayiduhe kuko turayikeneye.Ntabwo twari gukuzayo amafaranga kandi twarayatangiye kugira ngo dutunge televiziyo.Turayishaka kugira ngo tujyane n’Igihugu, dukeneye gutera imbere ntabwo dukeneye gusubira inyuma.”

Undi yagize ati “Bagiye bayatanga igihumbi, igihumbi .Ushobora gusanga televiziyo bavuga ngo yaba yarimuriweyo .Ikigo nacyo gisanzwe gifite televiziyo .Ahubwo ashobora kuba yararariwe byanga byakunda.”

- Advertisement -

Umuyobozi Ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu murenge wa Rukomo,Uwizeyimana Elias, yavuze ko atari azi iby’iki kibazo gusa ko agiye kugikurikirana nubwo yibaza uko iyi televiziyo yari buze kandi hatagira umuriro muri aka gace.

Yagize ati “ Ahubwo se hariya ko nta muriro uriyo .Muri rusange televiziyo bari gushaka ubundi buryo bwo kuyikoresha kuko nzi ko ku Kagari nta muriro uhari.Ndaza gukurikirana numve gusa ashobora kuba amafaranga yaranakoreshejwe n’ibindi nabyo birashoboka, bakaba batarasobanuriwe .Ndaza gukurikirana numve uko bimeze.”

Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga ashobora kuba yarakoreshejwe ibindi ariko ntibahabwa ibisobanuro.

Si ubwa mbere abaturage bagaragaza impungenge zo kuba batagezwaho serivisi cyangwa igikorwa kenshi baba bagizemo uruhare , bityo bagakwiye kujya bahabwa ubusobanuro mu gihe batagejejweho serivisi bagizemo uruhare.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW