Inzu igitangazamakuru Igihe.com gikoreramo yafashwe n’inkongi y’umuriro

UPDATED: Amakuru avuga ko ibiro by’igitangazamakuru Igihe.com byafashwe n’inkongi y’umuriro, amafoto yererekana ko ibyahiye ari byinshi.

Amakuru avuga ko inkongi yafashe iriya nzu abantu batashye

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye guhera mu masaha ya saa tatu z’ijoro ariko hakaba hataratangazwa icyaba cyayiteye.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko iyi nkongi yatangiriye mu biro by’Umuyobozi Mukuru wa IGIHE, Murindabigwi Meilleur ukwira ahandi hose.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko igihe inkongi yabaga, hari bamwe mu Banyamakuru bakiri mu kazi, bahise bahamagara Polisi ishinzwe kuzimya inkongi kugira ngo ihoshe umuriro wari wamaze kuba mwinshi.

Yagize ati “Byatangiriye mu biro bya Boss [avuga umuyobozi Mukuru wa IGIHE], bigenda bikwira hose. Ku isaha ya saa 9H15 nibwo yampamagaye ambaza uko byagenze, maze araza habona kugera Polisi.”

Uyu yavuze ko ibikoresho byari biri muri iyi nyubako birimo Cameras, Imashini z’Abanyamakuru ndetse  n’ibindi bikoresho byari muri iyi nyubako byose byahiriyemo nta cyabashije kuvanamwo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi gusa kimwe mu bikekwa ko cyabaye imbarutso yo gukwirakwiza uyu muriro inzu yose, ni intebe zikoze mu buryo bwa Caouchou (matelas) Abanyamakuru bicaraho.

Aganira na Taarifa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yemeje aya makuru  ko umuriro wibasiye etage ya kane ahazwi nko kwa Ndamage ari naho igitangazamkuru Igihe.com gikorera.

Ishami rya Polisi rizimya ryahageze rirazimya, ariko kugeza ubu hari hataramenyekana  agaciro k’ibyahiriyemo.

- Advertisement -

Mu itangazo iki gitangazamakuru  cyasohoye, cyatangaje ko nubwo  iyi nyubako yibasiwe n’umuriro ariko imirimo yo gutangaza amakuru iri bukomeze uko bisanzwe.

Itangazo rivuga ko “Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 202, ahagana saa tatu z’umugoroba, inyubako IGIHE ikoreramo (izwi nko kwa Ndamage) yafashwe n’inkongi y’umuriro. Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahagirire ikibazo.”

Iri tangazo rivuga ko icyateye inkongi kitaramenyekana ndetse ko na Polisi yahise itangira iperereza, kandi imirimo yo gutangaza amakuru idakomwa mu nkokora n’iyi nkongi.

Iyi nkongi kandi yagize ingaruka ku bakorera mu iyi nyubako ahazwi nko kwa Ndamage kuko kugeza ubu imiryango yose yari isanzwe ikoreramo abandi bafite ibindi bikorwa  itemerewe gukorerwamo ndetse kuri ubu iyi nyubako icungiwe umutekano na Polisi mu gihe hagiterejwe kumenyekana icyateye inkongi n’ibyangirikiyemo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW