Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu mahugurwa y’iminsi 10 ari kubera mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yavuze ko iyo ushyize u Rwanda imbere bikubera intwaro yo kudatsindwa asaba urubyiruko gushyira imbere igihugu kurusha inyungu zabo bwite.
Ni amahugurwa y’iminsi 10 agamije guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, magendu no kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko bikunze kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru cyane mu Mirenge y’Uturere twa Burera na Gicumbi ihana imipaka n’Igihugu cy’Ubugande.
Ni amahugurwa yatangiye kuwa 27 Nzeri 2021 yitabirwa n’abasore n’inkumi 436 bagiye kunganira mu guhangana no gukumira ibibazo byugarije abiganjemo urubyiruko no kugira uruhare mu kurinda ibyambu bikoreshwa mu bikorwa bitemewe.
Abasore n’inkumi bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko biteguye ko ubumenyi bazakuramo buziyongera ku bushake bafite bwo kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ibikorwa byo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Biyemeje kandi guhangana no guhashya ibikorwa birimo gutunda no kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge na magendu.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yibukije uru rubyiruko ko Igihugu ari icy’abanyarwanda bose bityo ko buri wese ahamagarirwa kugikunda no kugira uruhare mu guharanira ko gitekana no guhora yiteguye ku kirwanirira.
Mu kiganiro “Isanomuzi iduhuza”, Hon Bamporiki yibukije uru rubyiruko guhora bazirikana gushyira imbere inyungu z’u Rwanda mbere y’izabo bwite, kuko ari byo bizabashoboza gutahiriza umugozi umwe mu nshingano bagiye kujyamo.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW