Kamonyi: ADEPR yemeye kubakira umuturage ariko ubuyobozi burabyanga

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Murwanashayaka Chrestien wo mu Murenge wa Rugarika,Akagari ka Kigese mu mudugudu wa Mibirizi  mu Karere ka Kamonyi yavuze ko ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwemeye kumwubakira ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika burabyanga, buvuga  ko atemerewe kuhubaka kuko hagenewe ubuhinzi.

                                                                 Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Uyu musore avuga ko  yakuze atazi umuryango we kuko ababyeyi be bitabye Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma aza kurerwa n’abagira neza.

Murwanashyaka yavuze ko amaze kugera mu myaka y’ubukure , nibwo umugiraneza yaje kumwemerera ubutaka  kugira ngo atangire kwiyubakira no kwishakira ubuzima muri rusange.

Uyu mugiraneza amaze kubumwemerera, yagejeje igitekerezo cye ku itorero rye rya ADEPR asanzwe asengeramo kugira ngo rimufashe kubaka .

Uyu musore yavuze ko Itorero ryabyemeye gusa mu gihe yari atangiye kubumba amatafari, abayobozi bo ku Murenge barimo DASSO baje barayamena bavuga ko nta byangombwa afite.

Yagize ati “Ubwo baraje  bampa imiganda yo kubumba, tugezemo hagati turi kubumba ,SEDO w’Akagari ndetse n’Umuyobozi ushinzwe  imyubakire ku Murenge baraza amatafari barayamena.”

Yakomeje ati “Icyo gihe batwaye n’ibikoresho gusa nyuma baza kubinsubiza, barambwira ngo nzabanze nsabe ubufasha niba nshaka kubaka ariko nubake  mfite ibyangombwa .”

Icyo gihe itorero rya ADEPR ryandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika ibaruwa  risaba ko uyu musore yahabwa uburenganzira bwo kubakirwa.

- Advertisement -

Uyu musore yavuze ko ibaruwa yayijyanye ku Kagari maze asabwa kuyigeza ku Murenge ,ageze ku Murenge ahageze abwirwa kuyigeza ku muyobozi ushinzwe imiturire mu Murenge.

Murwanashyaka yavuze ko umuyobozi ushinzwe imiturire mu Murenge, yamubwiye kujya kubwira Pasitori Muhizi Jean Nepomuscene, uhagarariye itorero rya ADEPR kuza kuvugana nawe kuko hari ibyo yagombaga kumusaba.

Uyu musore nyuma yaje kubwirwa ko igishushanyo mbonera cy’aho yifuza kubaka cyerekana ko hagenewe ubuhinzi, nyamara ku cyangombwa cy’ubutaka cye  cyanditseho ko hagomba guturwa.

Murwanashayaka yavuze ko atazi impamvu zashingiyeweho bemeza ko hagenewe ubuhinzi nyamara ku cyangombwa cyerekana ko ari ah’imiturire ndetse n’abandi bakaba bari kuhazamaura inyubako.

Yagize ati “Ubu abandi bari kuhubaka ndetse n’ubu hari umuntu twegeranye uhujuje inzu kandi  baza kumena amatafari, hari umuntu wari kubaka iruhande rwa njye  nawe baraje bamwambura ibikoresho, agenda abakurikiye,sinzi ibyo bumvikanye arangije ahita anahubaka mu gitondo inzu iruzura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Malta, yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cye bakimenye ndetse ko bamumenyesheje ko aho yifuza kubaka hagenewe ubuhinzi.

Yagize ati “ Yarabitumenyesheje  bajya ku musurira ikibanza ngo tubone kumureka yubake .N’abagize komite ya site yashakaga kubakamo twabasabye ko bamworohereza ntibamwake  amafaranga ya site. Gusa dusanga ari mu buhinzi hatemewe kubaka.”

Hari amakuru ko muri aka Kagari  kugira ngo umuturage yubake, abanza  gutanga  ruswa kugira ngo yemererwe .

Uyu muturage arasaba ko yahabwa icyangombwa cyimwemerera kubaka kuko kugeza ubu hari abandi bari kwemererwa  kandi ubutaka ari bumwe bityo akibaza impamvu we akomeje kwangirwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW