Minisitiri Prof Bayisenge yagaragaje ko hakiri inzitizi mu kubahiriza ihame ry’uburinganire

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, yagaragaje ko hakiri inzitizi zitandukanye zijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire by’umwihariko ko abagore bagihezwa mu nzego zifata ibyemezo bigatuma babura amahirwe.

Minisitiri Prof Bayisenge yasabye kuganira ku bibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango no gufata ingamba zihamye zizafasha abagore n’abakobwa.

Ibi Minisitiri Prof, Bayisenge yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21Nzeri 2021, ubwo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hari hteraniye ihuriro ry’abapolisikazi ryabaga ku nshuro ya 11.

Iri huriro rirebera hamwe ibimaze kugerwaho n’abapolisikazi, imbogamizi bahura nazo n’uburyo bwo kuzitsinda, byose bigamije gukora kinyamwuga buzuza inshingano zabo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yasabye ko ibibazo abagore bagihura nabyo bizaganirwaho muri iri huriro hagashakwa umuti ufatika ufasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze kandi ko iri huriro ry’abagore ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibimaze kugerwaho n’iterambere riganisha ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi ku nshuro yayo ya 11. Ni amahirwe kuko rifasha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gufatanya urugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire, hakareberwa hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ahabaye intege nkeya kugira ngo hazibwe icyuho aho kiri kugira ngo abagore n’abagabo bagire uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu gutanga umusanzu w’iterambere w’Igihugu n’Isi yose muri rusange.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iri huriro rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati” Iri huriro ni amahirwe menshi yo guhura no kungurana ibitekerezo, hakarebwa aho twavuye, aho turi ubu n’ibyo dushaka kugeraho mu guteza imbere uburinganire.”

- Advertisement -

Yakomeje agaragaza ko Polisi y’u Rwanda ifite ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire.

Ati “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe uburinganire by’umwihariko mu gushimangira ko umupolisikazi atanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu kandi bakumva ko bafite ubushobozi mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.”

IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari nako bagenda bazamuka mu ntera ndetse bajya no mu myanya ifata ibyemezo ndetse bakaba banoherezwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu mahanga.

Yavuze ko iri huriro rizongerera abapolisikazi ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bidateje ibibazo mu miryango yabo.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye, yavuze ko muri iki gihe umutekano ugizwe n’ibintu byinshi ariko abagore nabo bagomba kugira uruhare mu mutekano

Yagize ati” Kuri ubu gucunga umutekano biragoye kubera uruhuri rw’ibyaha bisigaye biriho, twavuga ibikorerwa ku ikoranabuhanga, imvugo zishingiye kw’ivangura ndetse n’urusobe rw’abanyabyaha n’uburyo butandukanye bifashisha mu gukora ibyaha.”

Yakomeje agira ati “Abagore nibo shingiro mu gushakira umuti ibibazo bishingiye ku ihohotera rikorerwa abagore n’abana, kuba bashyirwa mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko byafasha guhindura sosiyete.”

Ndiaye yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha muri politiki y’uburinganire, gushyiraho gahunda zigamije kugaragaza ko uburinganire atari ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu ko ahubwo ari n’ishingiro ku mahoro n’uburumbuke ku Isi yose.

Iri huriro ryitabiriwe n’abapolisikazi 150 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi mu gihugu hose, rizamara iminsi ibiri rifite insanganyamatsiko igira iti “Umupolisikazi w’u Rwanda ku isonga mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga.

Minisitiri Prof Bayisenge yasabye Abapolisikazi kurushaho kugera ku nshingano no gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW