Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yatangaje ko abagera ku 1,181 mu nkiko bahamwe n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, mu kiganiro na Radio Rwanda.
Ibi bitangajwe mu gihe hashize iminsi Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta bumva ibisobanuro bya bimwe mu bigo byagaragawejo amakosa mu mikoreshereze y’umuto ndetse rimwe na rimwe bigateza leta igihombo.
Muri iki Kiganiro Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Ntete Marius yavuze ko muri rusange usibye kuba hari abahamwe n’ibyaha mu nkiko mu myaka itanu ishize (2016-2021) abagera kuri 348 bagaruye mu isanduku ya Leta angana na miliyari 1,461frw bidasabye kujya mu nkiko ahubwo babisabwe n’Ubushinjacyaha.
Amadorali 7,800 n’ama Euro 3,726 na yo yagaruwe mu isanduku ya Leta nta rubanza rubaye.
Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha yavuze ko mu bantu 1.181 bahamwe n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta babihamwe nta bujurire bubayeho ndetse bategekwa gusubiza mu isanduku ya Leta asaga miliyari 4.842frw ndetse n’ihazabu ya miliyari 3,23frw.
Ntete Jules yavuze ko kuheza ubu hashimwa intambwe yatewe havugururwa amategeko rimwe na rimwe yakomaga mu nkokora Umushinjacyaha mu gukurikirana uwanyereje umutungo kuko bititwaga icyaha.
Yagize ati “Kuri twe icyo tuvuga ni uko hari byinshi birimo bikorwa ariko haracyari na byinshi byo gukorwa, iyo ugiye kureba mu mwaka wa 2007 ntabwo twagiraga itegeko rijyanye n’amasoko ya Leta. Umuntu yashobora guhereza isoko uko yiboneye. Mu mwaka wa 2012 itegeko rihana ibyaha twagize ryahinduye ibintu byinshi cyane. Mu mwaka wa 2015 nabwo haza ikintu gikomeye, itegeko ku kugaruza umutungo ukomoka ku cyaha.”
- Advertisement -
Yakomje ati “Mu mwaka wa 2018, iyo mugiye kureba uburyo amategeko yahindutse cyane cyane itegeko rirwanya ruswa. Ibyo byose ni ibintu byagizwe ibyaha kandi Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwagizemo uruhare, nyuma yo kugaragaza uburyo bwakomwaga mu nkokora n’uburyo hari ibititwaga ibyaha.”
Guhisha amakosa ku bayobozi Bakuru b’ibigo …
Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency Interantional Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko kenshi abayobozi bakuru b’ibigo (CEO), bakunze guhisha cyangwa bakabangamira umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagamijwe guhisha amakosa y’ikigo.
Ingabire yavuze ko hakagombye kujya hakurikikizwa amategeko hadasabwe kubanza kubisabira uburenganzira.
Yagize ati “Hari ijambo nshaka ko duhindura, ngo “ibasabwa n’amategeko”. Amategeko nta gusaba ahubwo aragutegeka kandi ikintu wategetswe iyo utagikoze bigomba kukugiraho ingaruka. Turacyafite kwihanganira ibintu.”
Ingabire yavuze ko usanga n’abakora ibyitwa ko ari amakosa hagakwiye kujyaho uburyo bakwiye kuyahanirwa aho guhora batanga ibisobanuro imbereya PAC.
Muri raporo raporo ye y’umwaka wa 2020 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Biraro R. Obadiah yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gicurasi, 2021 yavuze ko agera kuri miliari 5 na miliyoni 700 yaburiwe irengero ryayo.
Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial Audit), ubugenzuzi bw’amahame (Compliance Audit); ubugenzuzi bwimbitse (Performance Audits), ubugenzuzi bwihariye (Special Audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT Audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2020 kugeza muri Mata 2021 n’inama zatanzwe.
Igenzura ryakozwe muri uyu mwaka ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; amafaranga yasohotse inyandiko zidahagije; amafaranga yasesaguwe; amafaranga yasohotse nta burenganzira n’amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranije n’umwaka ushize. Yose hamwe yabaye Miliyari 5.7 Frw avuye kuri miliyari 8.6 mu mwaka wa 2019.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW