Mu Rwanda havutse urubuga rukorera kuri internet rushobora guhangana n’izikomeye zirimo Amazon na Alibaba

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Rwanda rwo hambere umuntu yikoreraga igitebo cy’amasaka akava mu Bugesera akajya Rubavu (ahahoze hitwa mu Bugoyi) agiye kugurana amasaka itabi, yashoboraga kumara iminsi 7 ataracyura ihaho ry’itabi mu Bugesera, izi mvune zo kugura no kugurisha zabaye umugani kubera ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere umunsi ku munsi.

Amazon na Alibaba ziri mu mbuga zikomeye mu bucuruzi bwo kuri internet

Imbuga nka Alibaba na Amazon ziri mu zamamaye cyane mu bucuruzi bukorewe kuri Internet, ba nyiri izi mbuga batunze amafaranga menshi bakuye mu bucuruzi bushya isi yinjiyemo, mu Rwanda hari urubuga rukora nk’izo mbuga zamamaye ku isi gusa rwo rukagira akarusho mu korohereza abacuruzi gucuruza byoroshye ndetse no gufasha abantu kugura ibicuruzwa biyicariye aho bari.

Ni urubuga rwitwa WWW.MUHAHE.COM rufite umwihariho mu iterambere ry’ubucuruzi bugezweho kandi bworohereza benshi.

Uru rubuga rwaje ruje kuvuna amaguru abafite inganda, abaranguza ibicuruzwa bitandukanye, abaguzi ku masoko runaka. Wamenye MUHAHE.COM ntabwo bikiri inzozi guhaha no gucuruza wibereye iwawe mu cyumba, maze ibicuruzwa uhashye bikakugeraho mu kanya nk’ako guhumbya.

Uru rubuga rwahurije hamwe, kuva igicuruzwa kiva mu ruganda, uranguza n’ucuruza kugera mu biganza by’umuguzi.

Uretse kuba uru rubuga rworoshya ubucuruzi bwo kuri Internet, ubu rwahaye andi mahirwe abafite inzozi zo kuba abatunzi bagatubutse bashyiriweho uburyo bwo gushora imari kuri www.muhahe.com.

Amahirwe wahawe ukwiye kuba umenya nuko waba umwe mu banyamibagane b’uru rubuga rwaje ari igisubizo ku bikorwa bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. mu gihe gito ubasha kubona inyungu zigera kuri 70.8%, ibi ntakundi wabibona utarareba kure ko abakire ba none babikesha ikoranabuhanga kandi Muhahe Ltd yagakemuye ikwegera.

Bimwe mu bicuruzwa biboneka kuri MUHAHE.COM

Umuyobozi wa Muhahe Ltd ariyo ifite urubaga rwa www.muhahe.com, Mperekeje Kanani, aratubwira akamaro ko gukorana n’uru rubuga nibyo baje gukemura ku bucuruzi mu Rwanda.

- Advertisement -

Ati “Uru rubuga rukemura ibibazo bituma ubucuruzi butihuta, tworohereza inganda n’abaranguza n’abandi bacuruzi guhahirana mu buryo bworoshye. Abaguzi cyangwa abacuruzi bato nabo bifashishije ikoranabuhanga babona ibicuruzwa kuva mu nganda bikabageraho mu buryo bworoshye.”

Umwihariko w’uru rubuga nuko rwo rwahurije hamwe ibintu bitandukanye harimo kuranguza, kurangura, gucuruza byoroshye, inganda zifite ibyo zikora, ndetse no guhuza umuranguzi mutoya n’umukiriya we mu buryo bworoshye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ibi kugirango ubyumve imbuga nka Alibaba na Amazon n’izindi zo ntizihuriza hamwe izi serivise uko zakabaye kuko usanga zikora bimwe muri byo.

Mperekeje Kanani arasobanura uko umuntu ufite ibicuruzwa bye ashaka gucuruza yabagana bakamufasha gucuruza atavuye aho ari.

Yagize ati “Dufate umuntu uri mu Mujyi wa Kigali afite ibicuruzwa bye ndetse n’umuntu uri mu Ntara nawe ntazi ibyo bicuruzwa, icyo akora ni ukujya ku rubuga rwacu akareba ahanditse UMUCURUZI ubundi agakurikiza amabwiriza kugeza ageze aho asabwa gushyiraho ibicuruzwa bye. Kuba yamaze gushyiraho ibicuruzwa bye bituma abantu aho bari bamenya ibyo acuruza ndetse bakanabigura baciye ku rubuga rwacu. Umukiriya aho ari hose washimye igicuruzwa runaka twe tumufasha kumuhuza na nyirabyo ubundi bikamugeraho atavuye aho ari.”

Yakomeje agira ati “Twe turagenzura tukareba niba uwashyizeho ibicuruzwa bihari ku buryo umukiriya adasaba ikintu runaka ngo akibure. Inganda zo mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu twe tubafasha kumenyekanisha no kubacururiza ibyabo ku rubuga rwacu. Aho Isi igana ntago tugikeneye kwirirwa dukora ingendo ndende dushaka ibicuruzwa, ahubwo wowe utumiza icyo ushaka wibereye aho uri.”

Muhahe Ltd irongera ku kwibutsa ko ukwiye kureka gukomeza kuba umufana w’abakijijwe n’ikoranabuhanga, ahubwo nawe ukamenya ko wabarirwa muri abo. Ibi ntakundi uzabigeraho utaramenya ko urubuga www.muhahe.com aricyo gisubizo wari utegereje.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite ihuza nzira rya Internet ryihuse, ibi bishimangira neza imikorere myiza kandi inoze y’urubuga www.muhahe.com ,  nk’urubyiruko rwakuye amaboko mu mifuka uyu ni umwanya mwiza mwahawe n’amahirwe y’imboneka rimwe mwungutse yo gukorana n’uru rubuga ibyanyu bikagera kure maze mugakirigita ifaranga.

Urubuga www.muhahe.com rwatangiye ubu bucuruzi mu mwaka wa 2019, kuri uru rubuga usangaho buri gicuruzwa cyose waba wifuza, haba imyambaro, ibikoresho byo mu nzu, iby’ikoranabuhanga, ibiribwa, n’ibindi byinshi.

Nta handi wabakura  byoroshye mu gihe waba ushaka ko ibyawe bigera kure atari ku rubuga rwabo www.muhahe.com aho wanasanga uburyo bwose bw’itumanaho bakoresha yaba e-mail no kuri telefone (+250)783524980, Bafite icyicaro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali hafi na ETO-Kicukiro.

Wagura ibikoresho bya Siporo kuri Muhahe.com bikagusanga iwawe
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW