Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu muhango wo kwita izina abana b’ingangi ku nshuro ya 17 yavuze ko u Rwanda rutazahwema gukora ishoramari rishingiye ku bukera rugendo kuko aribwo buzazamura ubukungu bw’igihugu.
Ibi yabigaruseho mu muhango wo kwita izina abana b’ingangi 24, ni mu muhango wabaga ku nshuro ya 17, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda itazarekera gushora imari mu bukerarugendo.
Ati “Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ishoramari mu bukerarugendo, ibyo nibyo bizatuma ubukungu bukomeza gutera imbere, kandi tuzakomeza ubudasa bwacu bwo kugira ibikurura ba mukerarugendo uko iminsi igenda iza.”
Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye ba mukerarugendo bagabanuka, Perezida Kagame, yavuze ko batazahemwa ku kwita ku byanya nyaburanga kandi ko abahaturiye bizakomeza kubabyarira inyungu.
Yagize ati “Kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye ba mukerarugendo basura u Rwanda bagabanuka, ariko ibikorwa by’ingenzi byo kwita kuri ibyo byanya bizakomeza. Ibiva mu bkorwa by’ubukerarugengo bizakomeza kugirira akamaro imiryango ituriye amaparike.”
Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina, abasaba kuzakomeza uyu muco mwiza.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rukomeje gukingira Covid-19, bityo ngo uko abantu bakingirwa ari benshi bizatuma abanyarwanda n’abamukerarugendo baguma batekanye.asoza avuga ko azishimira kubabona amaso ku maso umwaka utaha bari kumwe i Musanze.
- Advertisement -
Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 17 wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19. Abana b’ingagi bahawe amazina ni 24 barimo ingabo 13 n’ingagi z’ingore 11, aba bana b’ingagi bakaba bakomoka mu miryango 14 igize imiryango 22 ibarurwa muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW