Nyamasheke: Abanyamuryango ba COTHEGA bubatse Ikigo nderabuzima na SACCO barinubira kubyamburwa n’Akarere

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyamuryango ba koperative ihinga icyayi mu Murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, COTHEGA baravuga ko biyubakiye Ikigo nderabuzima n’Ikigo cy’imari cya SACCO ariko ngo baza kubyamburwa n’akarere mu buryo batigeze bamenyeshwa, ubuyobozi bukavuga ko butabibambuye.

Abanyamuryango ba Koperative COTHEGA barasaba gusubizwa guhabwa uburenganzira ku bikorwa bubatse

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko uko bageraga ku bihumbi bitatu n’ijana na mirongo itanu (3,150) buri wese yatanze umusanzu w’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo bagiye kumva babwiwe ko badafite ubushobozi bwo guhemba abaganga kandi akarere kari kabijeje kubahemba, ibintu bita ko ari ukubanyaga.

Bamwe mu baganiriye na Radio-1 bavuga ko bababazwa nuko imvune bavunitse inyungu zivamo zitabagarukira nk’uko bari babyiteze.

Uyu yagize ati “Buri munyamuryango yatanze umusanzu w’ibihumbi 30 twubaka ikigo nderabuzima turangije hazanwamo abaganga ariko ntitwamenye uko iri vuriro ryatuvuye mu maboko. Nyuma yaho twubatse SACCO, nayo bayiha umushoramari. Baratubwiye ngo ivuriro abanyamuryango ba COTHEGA ntibashoboye kwishyura abaganga kandi bari batwijeje kubikora.”

Yakomeje agira ati “Ubuse abanyamuryango twashoyemo ayacu twungutse iki? Ayacu se ubu azaherereamo koko, bakwiye kudusubiza imigabane yacu.”

Uyu n’undi munyamuryango wa COTHEGA, ntahwema kuvuga ko ibyabaye ari ukubapfunyikira ikibiribiri.

Ati “Ibyo badukoze ni ukutunyaga ibyacu bakoresheje ubwenge, ni nka bimwe wambura umwana inkoko ukamupfumbatisha ikibiribiri. Kutubwira ko tudashoboye guhemba abaganga rwari urwitwazo kuko byari mu nshingano zabo, icyo bashakaga kwari ukugirango ibyacu bihereremo.”

Aba banyamuryango banenga ikindi gikorwa bise guhimana cyo gufata imbangukiragutaba bari baguze bakayiparika kandi yari yaguzwe ngo ibafashe kugeza abarwayi ku bitaro byihuse none ubu iri kwangirikira ku biro by’iyi koperative.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko batabambuye SACCO n’Ikigo Nderabuzima ahubwo habayeho gukora ibyabateje igihombo.

Ati “Ntago twabambuye ibyabo, ahubwo bakoresheje amafaranga nabi bubaka ivuriro na banki yabo ariko bibateza igihombo. Ubuyobozi buhari ngo bufashe abaturage, ntago ari ukubagora ahubwo ni ukugirango dufatanye umunsi ku munsi, gusa niba hari ibibazo bagize ntago bigeze batubwira. Kuba baragize igitekerezo cyo kugura imbangukiragutabara ntago twabasubiza inyuma kuko  ni byiza, tuzabikurikirana.”

UMUSEKE wifuje kumenya icyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative kivuga ku bivugwa n’aba baturage, maze umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko iyi koperative ya COTHEGA itahombye ahubwo yagize ikibazo cy’imicungire mibi.

Ati “COTHEGA ntago yahombye ahubwo yari ifite ikibazo cy’imicungire n’imiyoborere mibi yatumye kwishyura umwenda wa Banki itsura amajyambere BRD bibagora. Twarabimenye dukora ubugenzuzi abayobozi n’abakozi babigizemo uruhare barabibazwa aho bakurikiranywe n’ubutabera ku mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 13. Hari umucungamutungo wari waraguze imodoka ye bwite mu mutungo wa koperative ya miliyoni 30 yasabwe kuzigarura.”

Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko atazi iby’umusanzu w’ibihumbi 30 batanze bubaka Ikigo Nderabuzima na SACCO, gusa ngo habayeho gukoresha amafaranga y’inguzanyo icyo atagenewe ubwo bubaka Ikigo Nderabuzima.

Ati “Ikibazo cy’uwo musanzu ntabwo nigeze mbyumva ndetse no mu bitabo ntabigaragaramo. Ubwo bubakaga ikigo nderabuzima twasanze barakoresheje inguzanyo icyo itagenewe, Akarere gasabwa kwishyura iyo nguzanyo kuko ari igikorwa remezo rusange kitareba abanyamuryango ba koperative gusa, kandi byakozwe byaganiriweho barabyemera.”

Ku mafaranga yubatse SACCO ngo nta gihombo kirimo kuko ari ikigo cy’imari gifasha abanyamuryango bose ba koperative bose. Abanyamuryango bavuga ko batanze umusanzu w’ibihumbi 30 ubwo hubakagwa ibi bikorwa remezo ni ibihumbi 3,150.

Abanyamuryango ba COTHEGA bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko bikoreye umutwaro w’inguzanyo ya BRD irenga miliya 3, aho basabaga leta kubafasha kudakomeza kuyishyura ahubwo ikishyurwa n’abari barayariye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW