Nyamasheke: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bitatu by’ishuri

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021,yasenye ibyumba  bitatu by’amashuri yo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Remera A (GS Remera A).

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye ibyumba bitatu by’amashuri.

 Ibi byumba byubatse mu Murenge wa Bushenge,Akagari ka Impala, Umudugudu wa Rumanga, Akarere ka Nyamasheke.

Ibi  byumba bitatu by’ishuri byasenyutse, ni bimwe mu byari byitezweho kuzigirwamo mu mwaka w’amashuri  2021-2022,  n’abanyeshuri biteguraga kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro (TVET ).

Usibye ibyo byumba kandi hanasenyutse ,igikoni na icyumba cyigirwamo n’abimenyereza umwuga(Workshop).

Umwarimu wigisha kuri iki kigo utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yabwiye UMUSEKE ko iyi mvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga yatangiye kugwa mu masaha ya saa Kumi  z’umugoroba.

Uyu murezi yavuze ko  iyi mvura yanangije imitungo y’abaturage irimo n’insina z’abaturage bari hafi y’ikigo.

Yagize ati “Ni insina zangiritse n’amabati amwe na mwe y’abantu gusa kugeza ubu ntiharamenyekana nyirizina ayangiritse uko angana.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera A ( G. S Remera .A), Hakizimana Emmanuel, yavuzeko batunguwe n’uburyo iyo mvura yasenye ibyo byumba by’amashuri.

- Advertisement -

Yagize ati “Haje umuyaga udasanzwe udusakamburira ibyumba bitatu bya TVET byari kuzigirwamo mu mwaka w’amashuri 2021-2022 ,igikoni twari tutaruzuza na work shop Twari tutarasakara.”

UMUSEKE wagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’AKarere ka Nyamasheke kugira ngo umenye nyiri zina agaciro k’ibyangiritse ndetse n’ibyangijwe muri rusange ariko ntibaboneka.

Usibye aka Karere ka Nyamasheke, muri uku kwezi kwa Nzeri uyu mwaka ,mu Murenge wa Rusororo,Akagari ka Nyagahinga ,Umudugudu wa Kanyinya ,mu Mujyi wa Kigali ,imvura yasenye inzu z’abaturage zigera 21.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere giherutse gutangaza ko imvura izagwa mu muhindo wa 2021, ari nk’isanzwe igwa mu gihe cy’ umuhindo  uretse mu majyepfo y’ Intara y’Uburengerazuba, mu gice cy’amayaga. Mu turere twa Bugesera,  Kirehe na Ngoma hateganyijwe imvura izagabanuka ku isanzwe igwa mu muhindo.

Amabati yari asakaye ibi byumba by’amashuri yagurutse
Ubuyobozi bw’iri shuri burasaba guhabwa ubutabazi bw’ibanze kugira ngo aya mashuri azakoreshwe mu mwaka wa 2021-2022
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Nyamasheke