Nyanza: Min Gatabazi yasabye abayobozi kwirinda ko abaturage bamburwa ibyabo kugera aho baregera inkiko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yagiriye mu karere ka Nyanza yakebuye abayobozi kwirinda ko hari abaturage bibumbiye mu makoperative bakwamburwa ibyabo ngo bagera aho bajya kuregera inkiko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko bibabaje kuba umuturage yamburwa ibye kugera aho aregera inkiko.

Kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi mu ruzinduko rw’akazi amaze iminsi agirira mu ntara y’Amajyepfo ubwo yageraga mu karere ka Nyanza yeretswe bimwe mu bigize aka Karere ndetse n’ibibazo bihangayikishije abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yamubwiye bimwe mu bibazo biri mu Karere ayoboye birimo no kuba hari abaturage bahingaga urusenda bibumbiye muri Koperative yitwa COJYAMUNYA Rwabicuma, yakoreraga mu Mirenge ya Rwabicuma, Cyabakamyi na Nyagisozi nyuma haza umushoramari wo mu gihugu cya Kenya warufite Kompanyi yitwa “Diversity Venture” watwaye urusenda rw’abaturage ariko ntabishyure.

Mayor Ntazinda yavuze ko uriya mushoramari atishyuye abaturage miliyoni 22 y’u Rwanda byabaye ngombwa ko abaturage bamrega mu nkiko kugeza magingo aya.

Minisitiri Gatabazi yabwiye Mayor Ntazinda ko ushobora gusubira inyuma ugasanga abo baturage baragiye batereranwa n’ubuyobozi kugera aho biyambaza Inkiko.

Ati“Abo bari kuburana mwashyize mu rukiko urumva ntibazi n’igihe bazarangiriza kuburana urukiko rushobora no kuzarangiza bamwe batakiriho.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi butazajya kubaburanira cyangwa kubishyuriza kungufu ariko asaba ko ibyabaye bitazongera, ubuyobozi bugomba gukurikirana amakoperative kuko hari n’andi ashobora kuba ataratangira kuburana yarambuwe cyangwa yarakorewe uburiganya.

Ati“Iyo bishyize hamwe barangiza tukababwira ngo nimujye mu nkiko iyo tugiye kubwira abandi ngo bishyire hamwe nabo bashobora kuvuga ngo bariya bishyize hamwe none dore ibyavuyemo.”

- Advertisement -

Minisitiri Gatabazi warumaze iminsi itatu agirira uruzinduko rw’akazi muNntara y’Amajyepfo, agera mu Karere ka Nyanza yabanje kuganira n’abayobozi bo muri ako Karere ahita ajya gusura agakiriro, asura n’uruganda rw’insinga z’amashanyarazi.

Mu Karere ka Nyanza yasuye kandi Ingoro yo kwigira iri ku Rwesero ari naho yaganiriye n’abayobozi bo mu karere ka Nyanza n’abavuga rikumvikana b’i Nyanza.

Minisitiri Gatabazi yasuye uruganda rukora insinga z’amashanyarazi i Nyanza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza