Ruhango: Hagiye kubakwa ibiro by’Imidugudu 118 mu mwaka wa 2021-2022

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ku bufatanye n’abaturage batangiye kubaka ibiro by’Imidugudu n’aho abajyanama b’ubuzima bazakorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens mu gikorwa cyo kubaka ibiro by’Umudugudu mu Murenge wa Kabagari.

Igikorwa cyo kubaka ibiro by’Imidugudu 118, kiri mu mihigo 96 yashyizwe mu mihigo y’umwaka w’Ingengo y’Imali y’umwaka wa 2021-2022.

Uruhare rw’abaturage nirwo runini kuko bazasiza, bagakora amatafari ndetse bakaba bazanasakara aho bishoboka.

Umukuru w’Umudugudu wa Karambi mu Murenge wa Kabagari Murindankaka Assiel avuga ko iki gitekerezo cyabajemo, nyuma yo kubona ko abaturage babashakaga bakababura kuko babaga bagiye mu mirimo yabo isanzwe bagasubirayo badakemuriwe ibibazo.

Yagize ati:”Ibiro by’Umudugudu nibyuzura, bizatuma serivisi duha abatugana zirushaho kuba nziza.”

Murindankaka avuga kandi ko serivisi zose zikorerwa mu Mudugudu zizaba ziri muri iyi nyubako.

Tumukunde Bernadette avuga ko ibibazo byinshi by’abaturage kuri kuri ubu , bikemukira ku rwego rw’Umudugudu, akavuga ko ibyananiranye aribyo byoherezwa ku Kagari.

Yagize ati:”Ushaka icyangombwa cyose, agisaba Mudugudu, wasangaga abakuru b’Imidugudu bakorera mu kirere kuko ntaho babarizwaga.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko abaturage bitwa abafatanyabikorwa, kuko bafatanya n’Ubuyobozi gukora ibikorwa bibateza imbere.

Habarurema yavuze ko hari igihe n’ibitabo bifashishaga byangirika kubera kutagira ibiro babibikamo.

Yagize ati:”Mu mihigo 96 y’Akarere isaga 50 muri iyo iri mu mibereho y’abaturage.”

Uyu Muyobozi avuga ko ibi bishatse kuvuga ko ikibashishikaje ari kuzamura ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi bw’umuturage.

Habarurema yavuze kandi ko ibiro by’Imidugudu nibyuzura bizaba birimo n’icyumba abajyanama b’ubuzima bazajya bakoreramo.

Gutangiza ku mugaragaro umuganda wo kubaka ibiro by’Umudugudu byabereye mu Murenge wa Kabagari.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzatanga isakaro mu kubaka ibiro by’Imidugudu, abaturage bagakora imirimo yindi isigaye.

Akarere ka Ruhango gafite Imidigudu 533, muri uyu mwaka wa 2021-2022 hazubakwa 118 ikazuzura mbere yuko uyu mwaka usoza.

Abaturage bavuga ko kwiyubakira ibiro by’Imidugudu bizajya biborohera kubona serivisi.
Mu Midugudu 533 igize Utugari two mu Karere ka Ruhango hagiye kubakwa 118 muri yo muri uyu mwaka w’ingengo y’imali ya 2021-2022.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango