Ruhango: Inteko rusange z’abaturage zari zarahagaritswe kubera Covid-19 zasubukuwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubwo hasubukurwaga inteko rusange z’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko ari inyungu ikomeye ku mpande zombi.

Mu Karere ka Ruhango hasubukuwe inteko rusange zari zimaze igihe zarahagaritswe na Covid-19

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabivugiye mu Murenge wa Mbuye, ubwo abaturage begerezwaga serivisi z’ubugenzacyaha no gutangiza ubukangurambaga bugamije kurandura no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.

Harabarurema avuga ko inteko rusange nk’iyi ihuza abaturage n’abayobozi yaherukaga mu kwezi kwa Werurwe 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko kudahura hagati y’abayoborwa n’abayobozi byatewe n’icyorezo cya COVID 19 kimaze iminsi kigeze ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko.

Habarurema yabivuze muri aya magambo ati:”Iyo twahuye tubyungukiramo twese, muratubaza tukabasubiza ibibazo mufite bigakemuka.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko gusubukura inteko rusange z’abaturage babikesha Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame utekerereza abaturage akanabashakira uko babaho neza.

Kanakuze Spéciose wo mu Mudugudu wa Nyakarekare, avuga ko hashize umwaka urenga Inzego z’ibanze zitabasura ngo bazibwire ibibazo bafite.

Uyu muturage akavuga ko ingufu zose bazishoraga mu guhangana no guhana ku barenze ku mabwiriza ya COVID 19 gusa.

- Advertisement -

Yagize ati:”Aho dutuye wasangaga hari bamwe mu bagabo bahohotera abagore babo, cyangwa abana bahohotera ababyeyi ndetse n’umubare munini w’abasinzi bigateza urugomo.”

Gahunda yo gusubukura inteko rusange zihuza abaturage n’Ubuyobozi mu Turere 30 , yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ikaba intego yo gushyira imbaraga mu kwegera ibyiciro bitandukanye by’abaturage hagamijwe kubakemurira ibibazo.

Abatuye muri uyu Murenge wa Mbuye, bavuze ko nta makimbirane yigeze agaragara hagati yabo n’abayobozi nkuko byagiye biboneka hirya no hino mu tundi Turere.

Abaturage bavuze ko Covid-19 yatumye ibibazo bafite bitinda gukemuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko ari inyungu ikomeye kongera guhura n’abaturage mu nteko rusange.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango