Rwamagana: Abakora mu mirimo iciritse bashyiriweho uburyo buzabafasha gukora kinyamwuga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakora mu mirimo iciriritse bo mu Mirenge igize Akarere ka Rwamagana bashyiriweho uburyo buzabafasha gukora akazi kabo ka buri munsi  n’Ikigo cyita ku bakora iyo mirimo cya Good link Solution Ltd  gukora kinyamwuga hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.

Basabwe kujya bizigamira muri Ejo Heza nka bumwe mu buryo bwiza bwo kwiteganyiriza.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe  kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2021, ubwo muri aka Karere haberaga ibiganiro byahuje Good link Solution Ltd, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, carriere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), ndetse n’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant.

Muri ibi biganiro  hari hagamijwe kurushaho gusobanurira abakora mu rwego rw’imirimo iciriritse uburyo bakwiteza imbere  kandi bagakora kinyamwuga.

Umuyobozi wa Good Link Solution Ltd, Bimenyimana Frank yabwiye UMUSEKE ko mu biganiro bagiranye n’abakora muri uri uru rwego basabwe kujya bizigamira muri Ejo Heza nka bumwe mu buryo bwiza bwo guteganyiriza amasaziro ndetse bakagira ubwishingizi bw’ubuzima.

Yagize ati “Icyo twiteze ni uko imibereho y’abakora mu mirimo iciritse igiye guhinduka cyane cyane ko n’abafite abakozi bakora umunsi ku munsi basanze serivisi za Good Link solution Ltd  zari zikenewe kandi babyishimiye ko dukorana ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere.”

Yakomeje ati “Ibyo bikazamura ubwizigame bwo muri Ejo Heza, kugira ubwishingizi bw’ubuzima ndetse no kutarembera mu rugo.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuba abakora mu mirimo iciriritse bagiye kujya bahabwa ubwishingizi bw’ubuzima, bizabafasha  mu gihe bagiriye impanuka mu kazi  kuba bavurwa ndetse no mu gihe hari uwitabye Imana akagobokwa.

Kakoze Henry Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko by’umwihariko abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bashyiriweho amahirwe agiye gutuma barushaho gukora kinyamwuga.

- Advertisement -

Yagize ati “ Twagiraga abaturage b’abanyamuryango wenda bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Uyu munsi agatanga umusanzu ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri agahita ahindura akazi ariko kugira ngo mumenye uwo muntu aho aherereye bikaba imbogamizi, ariko ku bufatanye na Good Link Solution Ltd bafite sisiteme (systeme) ku buryo umunyamuryango n’iyo ahinduye ahandi hantu tumenya aho aherereye bikoroshya uburyo bwo gutanga umusanzu.”

Yakomeje ati “Ubundi buryo bizafasha ni uburyo imirimo bakoraga izakorwa kinyamwuga kuko hazaba harimo ko bongerera ubushobozi ku bufatanye na Rwanda Polytechnic, TVETS, bazongerera abanyamuryango ubumenyi bw’ibyo bakoraga bakore mu buryo bunoze.”

Kakoze yavuze ko bajyaga bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba bakoraga mu buryo bw’akajagari.

Yagize ati “Imbogamizi zari zihari cyane , ni akajagari kari kari mu mirimo iciriritse. Ikindi ni uko abakozi bari muri iyi mirimo batari bafite abantu babitaho bashobora kubagezaho serivisi nk’izabandi bantu bafite akazi gahoraho bahabwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko nk’Akarere bigiye kugafasha kugira umubare mwinshi wiganjemo urubyiruko uzazamura imibereyo yabo binyuze mu gukora akazi mu buryo bunoze.

Good Link solution Ltd ihuza umukozi n’umukoresha ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2019 ifite intego yo kuzamura imibereho y’abakora mu mirimo iciriritse ari nako ibongerera ubushobozi.

Usibye kuba  bashyiriweho ubu buryo, abakora mu bucukuzi bw’amabauye y’agaciro basabwe kujya bakoresha imashini za EBM ku bacukuzi bose ndetse no kwishyura imisoro uko bikwiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW