‘‘Umupira si filimi abantu bose barakureba’’- Masudi avuga ku bakinnyi bashya ba Rayon

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC 1-0, Masudi Djuma yagize icyo avuga ku bakinnyi babiri bakomoka muri Maroc ikipe yatijwe na RAJA Cassablanca.

Rharb Youssef yarigaragaje mu mukino

Abo bakinnyi bakinnye umukino wabo wa mbere muri Rayon Sports nyuma yo kugera mu Rwanda.

Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati ni we wari wabanjemo, gusa yakinnye iminota mike aza kuvunika arasimbuzwa.

Rharb Youssef ukina nka rutahizamu cyangwa akaba yanakina asatira nka rutahizamu ariko unyura ku mpande, yakinnyi iminota 45 y’igice cya kabiri ndetse aza no gushimwa n’abakurikiye umukino.

Umutoza Masudi Juma nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru yavuze uko yabonye aba bakinnyi, aho avuga ko yizeye ko hari icyo bazafasha Rayon Sports nibamara kumenyerana na bagenzi babo.

Ati “Umupira si filimi abantu bose barakureba, niba abantu bose mwarebye ko bazi gukina na Masudi yabibonye, icya mbere azi gufata umupira agatanga passe, nta Mwarabu utazi gukina ngira ngo babuze uko binjira mu mukino, naho umupira mu maguru barawufite kandi ngira ngo bazadufasha.”

Kuri Manace Mutatu utari guhabwa iminota ihagije yo gukina, ndetse n’umukino w’ejo akaba yarasimbuye nyuma y’iminota mike akongera agasimburwa,  Masudi yavuze ko bitagakwiye guteza ikibazo kuko muri uriya mukino yashakaga kugerageza abakinnyi bose ngo bakine.

Ayoub Ait Lahssaine we yagowe n’ikibuga biza kurangira avunitse
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW