Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer
Kuba Superstar yari abonye uwo mugabo ntabwo byari bimuhangayikishije nk’ikintu cyari kibaye iwabo mu cyaro gituma ahamagarirwa gutaha igitaraganya. Yahise yihuza, ni uko amera nk’ufite akazi kenshi ahita yongera yinjira imbere ahari ibicuruzwa aribeta arongera ahamagara Kamana agize amahirwe Kamana ahita amwitaba ni uko Kamana aravuga:
Kamana – “Bite Gad we? Bimeze gute?”
Superstar – “Kama, mbabarira umbwire icyabaye, cyangwa mpa mushiki wanjye ngire icyo mubwira.”
Ubwo kamana yahise ashyikiriza Nadine telephone ni uko atangira kuvugana na musaza we:
Nadine – “Muvandi bite ko utagikoma? Turagukumbuye turanaguhangayikiye.”
Superstar yumvise ijwi rya mushiki we yumva amarangamutima arazamutse yumva na we urukumbuzi ruramusaze ahita amubwira ati:
“Nadi nanjye ndabakumbuye kandi mbatekereza buri kanya aho mba ndi hose! None se mubayeho mute bana ba Mama?”
- Advertisement -
Nadine –“Twe ntutugireho ikibazo, ahubwo wowe ibihe bikumereye gute? Ese Data wacu yakwakiriye neza?”
Superstar – “Ni birebire muvandimwe, gusa ninza tuzayavuga kahave, gusa meze neza nta kibazo kandi hari icyizere cy’uko intego yanzanye izatungana. Ahubwo se muri kwiga bikagenda? None se amafaranga ntarabashirana? Muracyanywa igikoma se Nadi? Mbwira muri make aho byifashe gute? Ese wasuye Papa, we abayeho ate? Ujya umugemurira se?”
Nadine –“Muvandi tugerageza kwiniga kugira ngo amafaranga atazadushirana gusa tumaze kubimenyera twese tuzi ubuzima turi kubamo. Kuri Polisi se ntubizi ko abantu bahafungiye babagaburira? Gusa Papa yarananutse cyane biteye ubwoba njyewe n’iyo mubonye ndarira.”
Superstar yabanje kumara akanya atavuga ari kwishyira mu mwanya se arimo yumva amarira amubunze mu maso niko guhita abwira mushiki we ati:
“Nadine mwene Mama, ukwiye kumenya ubwenge, kwanza jya ku ruhande nkubwire…. Uwo Kamana aba ashaka kudufatirana n’ibibazo ngo adupyinagaze, nta nshuti imurimo gusa ntukabyemere. Mubeho nabi ariko mubeho ngiye kukoherereza ibihumbi 5 mugure ifu y’igikoma n’isukari mubivange gusa ifu ibe nyinshi niyo isukari itakumvikanamo. Nanjye ndaza vuba kandi nje gufunguza Papa.”
Nadine – “Ndabyumva muvandimwe!”
Superstar –“None se ni igiki cyabaye gituma Kamana ampuruza?”
Nadine –“Papa yari yarwaye Malaria nyine…nyine ararembye! Kamana niko avuye ku Murenge atubwira, gusa nanjye sindagerayo.”
Superstar –“Niba ari Kamana wabivuze bishobora no kuba ari amakabyankuru agamije inyungu ze, gusa niba koko Papa arwaye Polisi iramuvuza ntibiguhangayikishe kuko ari inshingano zayo. Gusa reka nkongere andi ibihumbi 3 uze kugurira Data imbuto uzimushyire najya kwa muganga. Ubwo amafaranga ngiye guhita nyoherereza Suzana uze kugenda aguhe ibihumbi 9. Mukomere bavandimwe kandi ndabakunda cyane.”
Nadine –“Urakoze muvandimwe natwe turagukunda kandi amahirwe masaa!”
Superstar –“Mujye munsengera nanjye ndajya mbasengera kandi mube abanyamurava munatsinde mu ishuri. Duheshe ishema umuryango wacu.”
Nadine –“Nzajya mpora mbizirikana.”
Ubwo bamaze kuvugana Superstar yihanagura amarira ahita yihuta cyane anyura imbere ya boss we na wa mugabo atabavugishije abanza ajya kohereza amafaranga nuko arangije arategereza Suzana amubwira ko ayahaye Nadine. Yahise agaruka nuko yegera ba bagabo yaciye bugufi ahita avuga ati:
“Mumbabarire nshobora kuba mbanyuzeho mu kanya gashize sinagaragaza ikinyabupfura, gusa mbahaye guca bugufi kwanjye. Narimfite akabazo kihutirwa narimbanje gukemura.”
Mugenzi –“Oya nta kibazo musore. Ahubwo se wakwegera hino tukaganira nk’abagabo!”
Yahise yegera hafi nuko wa mugabo aba asabye Superstar gusobanura byose kuko yari yarangije guha boss wa Superstar amakuru yose yerekeye kuri Superstar gusa ashimangira ko atari umusore wo kwizerwa. Ubwo Superstar yirinze guhubuka ni uko boss we aba aravuze:
Mugenzi –“None se musore, wenda ntituramarana igihe gusa bishoboka gute ukuntu waba uri gukora hano nk’umuntu uciriritse kandi ufite company iriho kandi ikora?”
Superstar –“Nyakubahwa rwose nanababajwe n’ukuntu uyu ari umukiliya wanjye. Nakoze uko nshoboye ngo anyizere ariko kugeza n’ubu akaba akimbona nk’umubeshyi. Gusa nta kibazo kuko akazi nkora kemera ko mpura na byo kenshi, gusa ntibimbuza kubaha abakiliya banjye. Nyakubahwa ku kibazo wari umbajije, ni kimwe nk’uko intare idashobora kubaho ihiga isha gusa, ahubwo iba inyuzamo igahiga n’impara, imparage ndetse rimwe na rimwe igahiga agasumbashyamba cyangwa inzovu, byose ikabikorera umuryango wayo ndetse no kwaguka kwayo.”
Mugenzi –“Hmm… ubwo se ushatse kumvikanisha iki?”
Superstar –“Icyo mvuga ni uko umugabo adakwiye kubeshwaho n’ahantu hamwe hava inyungu, ahubwo akwiye kuba umuntu ushaka izindi nzira zose zimuzanira amafaranga atitaye kuba ziyubashye cyangwa zigayitse. Kuri ubu usanga umugabo afite aho akura amafaranga hamwe kandi ayo mafaranga akaba ariyo akekamo ko hazavamo gutunga umuryango, kugura imodoka ndetse no gutera imbere mu bukungu. Ngirango murumva neza impamvu usanga umwarimu yigishije imyaka 30 gusa ataraniyubakira inzu, mu gihe umwarimu ufite ibicuruzwa ndetse n’umugore we akinjiza, aba intangarugero mu gutera imbere.”
Mugenzi yatangiye gutekereza ukuntu ibyo akora ari byo bivaho byose, yumva amagambo ya Superstar amukoze ahantu.
Superstar –“Rwose banyakubahwa, sinjya nsuzugura akazi kose kampa amafaranga atandukanye n’ibyo nkora kuko niko kamfasha gukemura utubazo duto duto mpura natwo. Ntabwo nazigera nteza imbere business yanjye, mu gihe nyisoroma kugeza no ku rubuto rwa nyuma, ahubwo nkora uko nshoboye nkayireka igakura mu mutuzo ikagira amashami nanjye nkabanza nkabaho mu bundi buryo ariko nzi ko icyo nubatse gikurana isheja n’ishema. Hano murumva neza impamvu umuntu ukora ibintu byinshi bitandukanye ari we uba umukire wo gufata ijambo mu bantu. Rero muri make niyo kwaba ari ugukora mu bwiherero ntabwo nasuzugura uwo murimo mu gihe utabangamira akazi kanjye. Murakoze!”
Wa mugabo –“Rwose uyu musore ni umuhanga, sinzi impamvu ahora andi intambwe imbere mu byo avuga.”
Umugore we –“Ariko njyewe nibaza impamvu uhora ushaka guhangana n’uyu musore nkayibura kandi atarakwereka ko yaba ari inkundamugayo mu kazi mwahanye?”
Superstar –“Oya nta kibazo madamu! Umugabo wawe ntasanzwe kuko ni umuhanga, abaye atari umunyamakenga ntabwo yazigera abona umuntu wo kwizerwa bakorana. Rero njyewe yaranantangaje kandi nkunda gukorana na we.”
Mugenzi –“Rwose nanjye nishimiye gukorana nawe, kandi nkunze ukuntu waciye bugufi ukaza kuba umukozi kandi wari boss iwawe, ndabona ubukire mu hazaza hawe…. Nako niko biri nuko mba nzanamo ak’ubukoresha! Gusa ndacyafite urujijo, nanjye nacanzwe na byinshi umbabarire.”
Superstar –“Nta kibazo mumbaze”
Mugenzi –“Ko watanzemo irangamuntu yawe ingwate, wari kumpa iyihe ko nari kuyikenera dusinyana amasezerano?”
Superstar yatekereje ukuntu yari kuza gutanga ikindi cyangombwa gusa arigarura ataba nka rwa rusiga rw’urwara rurerure rwimennye inda. Yahise ababwira ati:
“Byari bigoranye ngo ntume uyu mugabo anyizera kandi sinjya nemera kubura umukiliya kuko mufata nk’umwami. Nyakubahwa nari kuza kukubwira ukuri kuko kwari guhamirizwa n’inzira zinoze mporana.”
Wa mugabo –“Ariko nanjye Mugenzi aranyibukije, kuki ubundi atanyeretse icyangombwa cy’uko business yanditse akampa irangamuntu kandi aribyo byari kwishyira mu byago kurusha. Natwereke icyo cyangombwa mpite nanamuha irangamuntu ye, maze nshire amanga yose.”
Mugenzi –“Yego nabikore kuko iyo rangamuntu ndaza kuyikenera akwiye kuba ayifite kugira ngo dusinyane amasezerano.”
Ibaze: Ese Superstar uyu mutego arawuvamo ate? Ese ntibyaba bigiye gutuma atakarizwa icyizere? Ibihumbi 300 se azabibona mu minsi 30?
NTUGACIKWE NA EPISODE 17
Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).
A story powered by www.umuseke.rw
SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw
UMUSEKE.RW