Ingabo z’u Rwanda n’iza RD.Congo zakozanyijeho isasu ku rindi ahitwa Kibumba

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARD) zirashinja iz’u Rwanda, (RDF) kuba zinjiye ku butaka bwa DR.Congo zigafata imidugudu 6, ndetse nyuma hakabaho gukozanyaho isasu ku rindi ariko nyuma imirwano irahosha.

Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR.Congo no guhashya inyeshyamba, Sokola 2 (Photo Internet)

Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR.Congo no guhashya inyeshyamba, Sokola 2, yemeje amakuru y’uko gukozanyaho.

Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zambutse zifata imidugudu (villages), itandatu, nyuma haza kubaho kwisuganya kw’ingabo za DR.Congo zibasubiza inyuma.

Lt.Col Guillaume Ndjike Kaiko ati “Nk’ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare Sokola 2 turemeza kwinjira ku butaka bwa DR.Congo kw’ingabo za RDF, abo basirikare bafashe imidugudu 6, babashije kugera ku muhanda 2, nyuma yo kwisuganya kw’ingabo za Congo zaje gutabara, abo basrikare babashije gusubira inyuma ni yo mpamvu habayeho imidugararo mu gace ka Kibumba mu gitondo kuri uyu wa Mbere.”

Lt.Col Guillaume Ndjike avuga ko ingabo za FRDC zabashije gufata imbunda zemeza ko ari iya RDF, ariko ubu ngo ntibavuga abaguye mu gukozanyaho.

Ati “Haba ari kare kuvuga abahasize ubuzima, gusa ingabo zinjiye i Kibumba zamenyekanye, nta gushidikanya ni RDF, icyo mwamenya ni uko twese duhuriye mu mutwe ugenzura ibyabereye ku mipaka, urwo rwego ni rwo ruzamenya impamvu yatumye RDF yinjira ku butaka bwa Congo.”

Yavuze ko uretse imbunda yafashwe, bivugwa ko habaye ibikorwa by’ubusahuzi, nyuma ngo hakaza gutangwa imibare nyayo y’ibyangijwe n’uko gukozanyaho.

Amashusho yafashwe yerekana abaturage bahunga agace ka Kibumba bagenda bavuga ko mu Giswahili ko “bahunga Abanyarwanda”, ndetse bavuga ko hari amasasu bumvise.

UMUSEKE twagerageje kuvugisha UMUVUGIZI wa RDF ntabwo yafashe telefoni ngendanwa, nta nubwo arasubiza ubutumwa bugufi twanditse tumubaza icyo RDF ivuga kuri ibi.

- Advertisement -

Hashize igihe gito, Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RD.Congo, Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi bahuriye I Rubavu n’I Goma bareba ibyangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeza ko umubano umeze neza ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize, indege za Sosiyete ya Rwandair zatangiye ingendo mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa DR.Congo.

Colonel Malosa Mboma, Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Nyiragongo yavuze ko hari abantu bari mu bikorwa byo kwambutsa magendu binjiye mu Rwanda, ingabo z’u Rwanda zirabakurikirana zigera ku butaka bwa DR.Congo, igihe abasirikare ba Congo babimenye, (igihe babazaga ab’u Rwanda impamvu bari ku butaka bwabo, ndetse babambura intwaro) kumvikana birananirana habaho gukozanyaho “isasu ku isasu” ariko nyuma ngo habaho guhosha abaturage basubira mu byabo.

Avuga ko abasirikare babiri b’u Rwanda ari bo bari bageze ku butaka bwa DR.Congo, ingabo zaho zimaze kubafata biba ngombwa ko bagenzi babo b’u Rwanda bahagoboka ari nabwo habayeho gukozanyaho.

Gusa aya makuru nta ruhande rw’u Rwanda ruravuga uko byagenze.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/menya-imyanzuro-3-yavuye-mu-biganiro-bya-perezida-kagame-na-tshisekedi.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW