Kagame yaganiriye na Lt.Gen Teo Luzi uyobora rumwe mu nzego z’umutekano mu Butaliyani

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

 

UPDATE: Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Mbere ko, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Lt Gen Teo Luzi, Umukuru wa Caribinieri n’abamuherekeje.

Caribinieri ni rumwe mu nzego Nkuru z’umutekano mu Butaliyani.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Lt Gen Teo Luzi n’abamuherekeje
Perezida Paul Kagame yakira impano ya Lt Gen Teo Luzi

 

INKURU YABANJE: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo LUZI, Umuyobozi Mukuru wa Arma dei Carabinieri yo mu Butaliyani ari kumwe na Ambasaderi w’Ubutaliyani mu Rwanda, Massimiliano Matsanti.

Lieutenant General Teo LUZI umuyobozi mukuru wa Arma dei Carabinieri yo mu Butaliyani

Lieutenant General Teo LUZI n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko uruzinduko rwa Lt Gen Teo Luzi  rugaragaza ubushake mu gushimangira ubufatanye.

Yagize ati “Ntagushidikanya ko tuzakomeza gukorana na Carabinieri mu gusangira ubunararibonye, gutanga amahugurwa ndetse no kongera ubumenyi.”

- Advertisement -

IGP Dan Munyuza yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani bifitanye ubufatanye bukomeye guhera muri 2017, ubufatanye bwubakiye ku musingi ukomeye umaze imyaka myinshi y’ubushuti hagati y’u Rwanda n’Ubutaliyani.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishimira Carabinieri kuko yafashije cyane mu kubaka ubushobozi uhereye mu mwaka wa 2017, aho Abapolisi b’u Rwanda basaga 900 babonye amahugurwa yatanzwe na Carabinieri atangirwa mu Rwanda no mu Butaliyani.

Lieutenant General Teo LUZI yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no gukorana neza n’urwego rujyanye n’igihe.

Avuga ko ubu bufatanye bukomeye bwashimangiwe n’amasezerano yasinywe muri Mutarama 2017 i Roma mu Butaliyani.

Lt Gen Teo Luzi ati “Isano y’Ubufatanye, ubuvandimwe ndetse n’ubushuti bwubatswe hagati y’inzego zombi byagejeje ubufatanye ku rundi rwego rwiza kandi twizeye ko bizakomeza mu cyerekezo twifuza kugeraho.”

Carabinieri ni igipolisi gifite imikorere ishingiye ku gisirikare kandi gifite ubushobozi bwose bwo kuzamura no guha abafatanyabikorwa uburyo bw’imikorere bukwiye kandi bugera ku ntego, hubahirizwa amategeko agendeye ku baturage n’igihugu, hubahirizwa kandi umuco n’imigenzo yacyo.

Ni Urwego mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.

Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.

Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’Ubutaliyani.

Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’Ubutaliyani.

Lieutenant General Teo LUZI yakirwa ku cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda
Lieutenant General Teo LUZI na Ambasaderi w’Ubutaliyani mu Rwanda bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza
IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishimira Carabinieri kuko yafashije cyane mu kubaka ubushobozi uhereye mu mwaka wa 2017
Uruzinduko rwa Lieutenant General Teo LUZI mu Rwanda n’itsinda ayoboye rugamije gushimangira ubufatanye ku mpande zombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW