Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abantu batatu yafashe bakoreraga perimi na pasiporo n’ibindi byangombwa bihimbano bagurishaga abantu mu buryo bwa magendu, harimo n’umwe wiyitaga umupolisi bakabeshya abantu ko abafasha kubona perimi byoroshye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021, ku Cyicaro cya Polisi i Remera, herekanywe abagabo batatu bafashwe bakorera abantu ibyangombwa bihimbano harimo n’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga babifashijwemo n’uwiyitaga umupolisi kandi yarirukanywe.
Ubwo berekwaga itangazamakuru, umwe muri bo wiyitaga umupolisi yahakanye ko ntaho ahuriye n’ibyaha bakurikiranyweho, akavuga ko yafashwe agiye gutira imodoka mugenzi we wigisha imodoka ariho yafatiwe. Gusa umusaza urimo we avuga ko ibikoresho bafatanywe atari ibye ahubwo ko icyo yakoze ari ugushaka umuntu wasohoraga mu mashini izi mpushya za burundu n’ibindi byangombwa.
Dusengimana Ivan asanzwe yigisha gutwara imodoka I Nyamirambo, yemera ko ibyo yakoze ari amanyanga gusa ngo yafashwe abanyeshuri yafashije batarabona impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Akavuga ko we umutego yawutezwe n’uwiyitaga umupolisi wamusabye abanyeshuri yakorohereza kubona izi mpushya za burundu kuko yari asanzwe amuzi kera ari umupolisi.
Ati “Njyewe narinziko perimi abantu bagura ari izanyazo ntago narinziko atari izanyazo. Fillipe narimuzi nka za 2015 ari umupolisi. Twongeye kubonana ejo bundi (tariki 12 Ukwakira 2021) ku munsi w’ikizamini, arambwira ngo nimba mfite abantu nimbazane amfashe, sinigeze mubaza ko atakiri umupolisi nagizengo ari mu kazi.”
Akomeza ahakana ko atari asanzwe akorana nawe kuko bafashwe umunsi bahuriyeho, ibyo kuba yaravuye muri Polisi y’u Rwanda yabimenye nyuma y’uko bafashwe uwo munsi banahuriye. Akemera ko amakosa yakoze ari ugushyigikira ko abanyeeshuri babona perimi mu buryo butaribwo.
Nyandwi Fillipe wiyitaga umupolisi nyamara yarirukanywe, mu magambo ye ahakana ko atigeze abyiyitirira, ahubwo ngo gufatwa nuko yari agiye gutira imodoka maze afatirwa mu manyanga barimo we atazi.
Yagize ati “Njye ntago ndi umupolisi nuko abanzi kera banzi ndiwe, ntago nigeze niyita umupolisi. ikosa nakoze nuko nari kumwe n’abakoze amanyanga, naringiye gutira imodoka nibwo nafashwe ntago nge narinsanzwe mbazi kandi ntacyo nishinja kuko ndarengana.”
Ruzavaho Ally, niwe ushinjwa kuba yasohoraga izi perimi n’ibibyangombwa, gusa ahakana ko atari we kuko atanazi gukoresha mudasobwa. Ariko yemera ko Ivan yamusabye umuntu wabasohorera perimi mpimbano maze amujyana ku mugabo witwa Muhamiriza Justin yari asanzwe azi ukora perimi mpimbano z’abanyamahanga.
- Advertisement -
Abisobanura atya “Naringiye kwihugura ku modoka kuko umuhungu wanjye yari yambwiye ko ashaka kuyinyoherereza, Ivan ansaba niba nta muntu nzi ukora perimi zo hanze nzi ngo mbahuze. Yanyohererezaga amafoto kuri WhatsApp cyangwa akayampa, nanjye nkayoherereza Justin wabisohoraga noneho akabimpa nkabishyira Ivan. Ibi bikoresho si ibyanjye kuko njye ntazi no gukoresha mudasobwa, twari tumaze amezi atatu tubikora ariko impamvu ntari naratanze amakuru nuko bari barambwiye ko bakora ibyo mu mahanga kandi ko ngo ntakibazo.”
Uyu musaza Ruzavaho Ally, asaba imbabazi zo kuba ataratangiye amakuru ku gihe kandi abizi ko ibyo bakoraga bitemewe. Gusa ngo uwiyitaga umupolisi ntawe azi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Nyandwi Fillipe yari yarirukanywe muri Polisi kubera imyitwarire itariyo, gusa ngo abagerageza kurya utwa rubanda bazafatwa kandi babiryozwe.
Ati “Yabeshye ngo yasezerewe muri Polisi kubera uburwayi nyamara yarirukanywe kubera gutoroka akazi, none ibi bikorwa afatiwemo birabihamije ko atari ashoboye kuba muri Polisi. Ntago yakabigize urwitwazo ngo akorane n’agatsiko kagamije kurya utwa rubanda nk’aba bakoreraga abantu perimi. Ibi bagomba kubikurikiranwaho n’inzego zibishinzwe.”
“Turabizi si aba gusa bafashwe cyangwa se bazafatwa bokerera abantu ibikorwa nk’ibi, barafatwa bagafungwa ariko ugasanga n’abandi baracyabijyamo kandi tuberekana ngo bibe urugero ku bandi. Aba turaberekanye n’ababari inyuma bamenye ko nabo bazafatwa.”
CP John Bosco Kabera yasabye abaturarwanda kurya bari menge ku bantu bagambirira kubatwara utwabo, abasaba kujya banyura mu nzira zemewe basaba ibyangombwa bakeneye aho guca inzira za bugufi.
Ati “Abantu bumve ko bakwiye gusaba serivise mu nzira zemewe n’amategeko, ibyangombwa babihabwe n’inzego zibishinzwe. Umuntu nakubwira icyo aricyo ubanze ushishoze utazisanga abanyabyaha, barusarurira mu nduru bakuriye babariye amafaranga kandi ntacyo babamariye. Abanyarwanda bamenye inzego zitanga ibyangombwa, bakamenya ikiguzi cya serivisi ku buryo ntawongeraho cyangwa ngo agabanyeho. Polisi iri maso kandi izabafata abagerageza gukora ibikorwa nk’ibi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abakoresha ibyangombwa babizi ko ari ibihimbano bakwiye kumenya ko ataribyo kuko nibabifatanwa bazabihanirwa n’amategeko.
Aba bagabo ukora ari batatu bafatiwe I Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge. Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda n’icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Ibi byaha bakurikiranyweho igito muri byo gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandati, igikuru muri byo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW