Kimisagara: Abikorera bahaye buri Kagali moto zizifashishwa mu guhashya Covid-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abikorera ku giti cyabo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’uyu Murenge, hatanzwe moto zizajya zikoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.Buri Kagli kahawe moto iriho indangururamajwi.

Buri Kagali k mu Murenge wa Kimisagara kahawe moto izifashishwa mu guhangana na Covid-19

Izi moto zatanzwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2021 zahawe Utugari twose tugize uyu Murenge, zose hamwe zatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abikorera bo muri uyu Murenge bavuze ko iki gikorwa kije nyuma yo gutekereza umusanzu wabo mu guhangana na Covid-19.

Abikorera bavuze ko Covid-19 yabagizeho ingaruka nyinshi ikaba ariyo mpamvu bahisemo gukora uko bashoboye ngo bahangane nayo.

Iragena Eric, uhagarariye abikorera mu Murenge wa Kimisagara, yavuze ko izo moto zatanzwe kugira ngo na bo batange umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, na cyane ko nk’abacuruzi yabagizeho ingaruka nyinshi.

Ati “Turashimira ubuyobozi bw’umurenge ko mutajya mwihererana imihigo nk’iyi, ahubwo mukayidusangiza tukajyanamo mu ngamba tugafatanya mu kurwanya Covid-19”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko izi moto zatanzwe zigiye kunganira abasanzwe bakoresha ubutumwa bw’indangururamajwi bagendaga n’amaguru.

Ati “Izi moto ni igikoresho kiramba. Tugiye kujya tuzikoresha aho kugira ngo umuntu agende n’amaguru afite indangururamajwi urugo ku rundi avuga”.

- Advertisement -

Gitifu Kalisa avuga ko izi moto zizajya zifashishwa no mu bindi bikorwa by’iterambere ry’abaturage.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri gare ya Nyabugogo, bashyize ibimenyetso bifasha kwirinda Covid-19 ku modoka zitwara abagenzi, hanasibuwe ibimenyetso bifasha abantu guhana intera, hasigwa amarangi mu mbuga aho abagenzi bahagarara bategereje imodoka.

Hasibuwe aho abagenzi bahagarara bari ku murongo bajya mu modoka muri gare ya Nyabugogo
bashyize ibimenyetso bifasha kwirinda Covid-19 ku modoka zitwara abagenzi
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW