Mu gihe hasigaye igihe gitoya kugira ngo Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke bitangire gukora, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko ibikoresho bizifashisha mu buvuzi byamaze kugera mu Rwanda.
Abatuye mu Murenge wa Kiyumba, Umurenge wubatsemo Ibitaro bya Nyabikenke bavuga ko bamaze igihe bategereje ko imirimo yo kuvura abarwayi muri ibi bitaro itangira.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko amakaru afite ahamya ko ibikoresho by’ibanze abaforomo n’abakozi b’ibitaro bazakenera bimaze kugera mu Rwanda bivuye hanze.
Muvunyi avuga ko nta munsi wo gutaha ibitaro uratangazwa, ariko ko akavuga ko aho imirimo igeze ari ku musozo, n’ibikoresho abakozi babyo bazajya bifashisha mu kuvura abarwayi bihari.
Yagize ati: ”Turizeza abaturage bakoreshaga urugendo rurerure bajya kwivuriza i Kabgayi no mu Bitaro by’i Ruli ko mu minsi mikeya bagiye kuruhuka.”
Muvunyi yavuze ko icyemezo cyo gushyiraho abakozi kizafatwa na Minisiteri y’Ubuzima ibitaro bitangire gukora.
Habiyaremye Michel wo mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Rukeri avuga ko hari igihe bahekaga mu ngobyi ababyeyi bari ku nda n’indembe bakabageza i Kabgayi bananiwe.
Ati: ”Twaruhutse iyo mvune yo guheka abarwayi mu ngobyi, aho Leta iduhereye imbangukiragutabara hasigara ikibazo cy’abarwayi, abarwaza n’abandi batarembye bitegera cyangwa bakagenda n’amaguru.”
Uyu muturage ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME wamenye ko aho bivuriza ari kure abegereza ibitaro nk’ibi.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Nteziyaremye Germain yavuze ko hari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima uheruka gusura ibi bitaro, ababwira ko imyiteguro igeze kure ngo bitangire gukora.
Ati: ”Uwo Muyobozi yatubwiye ko mu minsi mikeya bagiye kohereza abakozi n’ibikoresho.”
Gitifu yavuze ko abafite imvune cyane ari ababyeyi bari ku nda, bagera i Kabgayi bananiwe.
Dr Muvunyi yavuze ko serivisi zo kubaga abarwayi, kubyaza ababyeyi, indwara z’umubiri no kunyuza abarwayi mu cyuma bizatangirana n’ibitaro, izindi serivisi zizahatangirwa zikazaza uko ibihe bizagenda bisimburana.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.